Agashya muri PGGS8, kugirango umuhanzi abone ijwi bizaterwa n’umubare wabasinzi bamufana afite!

ABAHANZI BOSE UKO ARI ICUMI BARI MURI PGGS8.

Mbere y’uko hatangira ibitaramo bya PGGSS8 abahanzi bahabwa nimero zabo ku buryo batangira kuzamamaza mu bakunzi babo hakiri kare bityo bikorohera abakunzi babo kuzabatora igihe amatora azaba atangiye. Uyu mwaka byabaye umwihariko kuko gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS) bizanyuzwa ku mifuniko y’inzoga za Primus. Bityo umuntu uzatora akazaba ari umaze kunywa Primus cyangwa afite umufuniko wa Primus yanyweye cyane ko ariho hazajya haba harimo kode zo gutoreraho. Nyuma y’izi kode ubundi ukandika *733* ugakurikiza amabwiriza. Mu gutanga nimero ku bahanzi hagendewe ku kuntu bakurikirana mu nyuguti zitangiza amazina yabo.

Primus Guma Guma Super Star ya 8 yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 16 Werurwe 2018. Ubuyobozi bwa Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa bwatangaje ko iry’uyu mwaka rizagaragaramo ibyiza byinshi ugereranyije n’imyaka yabanje.Aba bahanzi bazajya bahembwa miliyoni buri kwezi nk’uko bisanzwe gusa amatsinda yo azajya ahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu. Umubare w’amafaranga ahabwa uwa mbere nayo yajemo impinduka.

NDABONA UFITE INSHUTI NYINSHI Z’ABAROKORE AZABIGENDERAMO.

Ubu, amatora biciye kuri telephone yatangiye ndetse buri muhanzi mu icumi bahataniye iri rushanwa yahawe nomero bazajya bamutoreraho. Gutora bizajya bikorwa n’abanyweye Primus z’ubwoko bwose gusa; bazajya bapfundura icupa babone ‘code’ mu mufuniko hanyuma bayohereze kuri 7333 bongeyeho nimero y’umuhanzi.Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.Nyuma y’igitaramo cya kabiri hazajya hacamo ibyumweru bibiri hagati ya kimwe n’ikindi. Muri icyo gihe abahanzi bazajya bahabwa umwanya wo kujya gusura abafana mu bindi bice bitandukanye by’igihugu babasaba kubashyigikira mu irushanwa ndetse banabashe kubabona.

UKO BAKURIKIRANA KURI NUMERO.

Active ni 1

Bruce Melodie ni 2

Christopher ni 3

Jay C ni 4

Just Family ni 5

Khalfan ni 6

Mico The Best ni 7

Queen Cha ni 8

Uncle Austin ni 9

Young Grace ni 10

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma