Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo M23 ryatangaje ko ryiteguye gusimbura Igisirikare cya Leta ya Congo cyamaze gusenyuka burundu, nk’uko byemejwe n’Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa.
Mu kiganiro yagiranye n’umushakashatsi w’Umubiligi, Alaix Destexhe, Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri RDC (CENI), yavuze ko igisirikare cya Congo, Forces Armées de la République Démocratique du Congo (FARDC), cyamaze gusenyuka ku buryo budasubirwaho.
Mu magambo ataziguye, Nangaa yagize ati: “Igisirikare cyamaze gusenyuka. Hari umutima w’icyo gisirikare uri kugenda ukomera, igisirikare cy’umwuga kizi gukora intambara. Nkeje Umugaba Mukuru wacyo, akanaba umuyobozi wacyo, Gen. Sultani Makenga. Iki ni cyo gisirikare cyo mu minsi ya vuba cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Nangaa yavuze ko AFC/M23 iriho kubera abanye-Congo kandi ko ari yo mizero yabo mashya mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije igihugu, birimo ubutegetsi bw’igitugu, ubwicanyi, no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Iri tangazo ry’uyu munyapolitiki rikomeje gutera impaka ndende mu banyapolitiki n’impuguke mu by’umutekano. Kugaragaza AFC nk’igice cy’igisirikare gishya cya RDC ni ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye ry’imitegekere n’ukwiyemeza gufata ubuyobozi bushya mu buryo bw’umutwe w’ingabo usanzwe urwana.
Nubwo Leta ya Kinshasa ikomeje gushinja AFC/M23 gukorana n’u Rwanda no guhungabanya ubusugire bw’igihugu, Nangaa yemeza ko AFC itagamije guteza intambara ahubwo iri mu rugamba rwo “kugarura amahoro ashingiye ku kuri, uburenganzira n’umutekano w’abaturage.”
Nangaa yemeje ko AFC izashyira imbere umutekano w’abaturage b’abasivile, by’umwihariko mu duce twibasiwe n’ubwicanyi bw’inkoramaraso.
Yagize ati: “Abaturage bararira buri munsi kubera ubugizi bwa nabi, gufatwa ku ngufu no gusahurwa. AFC izahagarika ibyo byose kandi izahesha abanye-Congo agaciro n’umutekano wabo.”
Iri tangazo rije mu gihe ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 bikomeje kwaguka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho iri huriro rigenzura imijyi n’imihanda ifatiye runini ubukungu bwa RDC.