Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yigaruriye uduce dutandatu mu mirwano ikaze cyane yari imaze iminsi irenga...

AFC/M23 yigaruriye uduce dutandatu mu mirwano ikaze cyane yari imaze iminsi irenga ibiri.

Nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze yahuje abasirikare ba AFC/M23 na TWIRWANEHO n’imitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo, abasirikare ba AFC/M23 na TWIRWANEHO bafashe ibice byinshi mu murenge wa Ikobo, mu karere ka Walikale, ndetse n’ibice byo mu murenge wa Kisimba. 

Amakuru aturuka ku bayobozi b’inzego z’ibanze muri Ikobo yemeza ko imirwano yatangiye ku wa Mbere ubwo abarwanyi ba Wazalendo, FARDC (igisirikare cya Leta) n’ingabo z’u Burundi bateraga ibirindiro bya AFC/M23, ariko bakirukanwa.  

Nyuma y’iyo mirwano, AFC/M23 yahise ifata uduce dutandatu: Iremya, Mirungi, Kanune, Banamuronga, Kalehe, na Kitanda. 

abasirikare ba AFC/M23 na TWIRWANEHO bashinze ibirindiro bishya mu duce dukunze kugabwamo ibitero, harimo Irimba, Kanune, Rusamambu, Buhimburwa, Kilambo na Busunzu. Ibi bice byose biri mu murenge wa Ikobo.  

Mu murenge wa Kisimba uhana imbibi na Ikobo, intambara yatangiye ku wa Gatatu no ku wa Kane. 

AFC/M23 yahise ishinga ibirindiro mu gace ka Kalonge, ndetse ifata n’utundi duce nka Musambo, Kyanjikiro, Katobo, Ihula, Mbukuru, Mukohwa, Ngambi na Buhimba aho abasirikare bayo bahise bongera kugenzura ibice bari baratakaje. 

Amakuru atangwa n’ibinyamakuru byo muri ako gace avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze gutsindwa mu duce twinshi, ubu bahungiye mu bice bya Kashukano, Kisone na Busaka. 

Imirwano yongeye kwiyongera mu gihe AFC/M23 iri mu biganiro na verinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kubera mu gihugu cya Qatar, ibiganiro byatangiye muri Werurwe uyu mwaka. 

Ibi biganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bikaba byakomeje gutera impagarara mu butegetsi bwa Kinshasa ndetse no mu mitwe ibushyigikiye nka Wazalendo. 

Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje kugira ingaruka ku baturage basanzwe, aho benshi bahunga, abandi bakabura amafunguro n’ubuvuzi. Umuryango mpuzamahanga ukomeje gusaba ko habaho umuti urambye binyuze mu biganiro bihuriweho n’impande zose. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe