Saturday, June 7, 2025
Saturday, June 7, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yasohoye itangazo karundura nyuma y’uko u Rwanda rwamaganye ubutegetsi bwa yo...

AFC/M23 yasohoye itangazo karundura nyuma y’uko u Rwanda rwamaganye ubutegetsi bwa yo muri Kivu zombi

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, rizashyira hanze raporo yaryo ya mbere ishingiye ku buhamya no ku bimenyetso bifatika, igamije gusubiza ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bivugwa ko ryabaye mu mijyi ya Goma na Bukavu. 

Iri tangazo ryasohowe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, AFC/M23 ivuga ko yifuza gukorana n’itangazamakuru, sosiyete sivile, n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’imbere mu gihugu mu rwego rwo gusobanura uruhare rwayo no kugaragaza ukuri ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ni itangazo rije rikurikirana n’umwanzuro wafatiwe mu nama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’Urwego rw’ubugenzuzi bw’Akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC, yabereye i Kampala kuri uyu wa Gatatu.  

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yitabirwa n’u Rwanda ruhagarariwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. 

Muri uwo mwanzuro, ibihugu 12 byitabiriye iyi nama byamaganye “gufata ubutaka no gushyiraho ubutegetsi bubangikanye bikorwa n’Ihuriro rya AFC/M23 rifashwa n’ubufasha bwo hanze”, ndetse bisaba ko hashyirwa mu bikorwa vuba kandi nta mananiza ibyemezo by’Umwanzuro wa 2773 w’akanama k’umutekano ka ONU wafashwe ku itariki ya 21 Gashyantare 2025. 

Uwo mwanzuro usaba AFC/M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice igenzura, ndetse usaba na Leta y’u Rwanda guhagarika ubufasha ruvugwaho guha AFC/M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC. 

Nubwo AFC/M23 nta cyo yahise itangaza kuri iyo myanzuro, icyemezo cyo gutangaza raporo yihariye ku bikorwa byayo n’ibirego biyireba cyasobanuwe n’abayobozi bayo nk’igisubizo cya dipolomasi kigaragaza ko idashaka gukomeza kwitiranywa n’ibihuha no kugirwa urwitwazo mu bibazo bya politiki. 

Kuva AFC/M23 yafata imijyi ya Goma na Bukavu, yashyizeho ba Guverineri b’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ndetse n’abungiriza babo, inashyiraho abayobozi mu mijyi yindi nko muri Bunagana, Rutshuru ndetse na zimwe muri Teritwari igenzura. 

Nubwo imbaraga za dipolomasi za bimwe mu bihugu byo mu karere zakajije umurego mu kwamagana ubwo butegetsi bwashyizweho n’Ihuriro rya AFC/M23, ibimenyetso biri ku rugamba byerekana ko ibyo byemezo bidafite ingaruka ku mirongo y’imbere, cyane ko abasirikare ba AFC/M23 bakomeje gusigasira ibice bari basanzwe bafite, ndetse bakaba barakajije ingamba zo gukumira ibitero bishobora guturuka ku ngabo za FARDC n’imitwe iyifasha. 

Raporo iteganyijwe ku wa Gatanu yitezweho gutanga ishusho nshya ku birego bijyanye n’ihohoterwa ndetse no gushimangira impamvu AFC/M23 ivuga ko yahagurukiye kurengera abaturage no gukuraho ubutegetsi bubi bw’i Kinshasa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe