Mu gihe hari harashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iryo huriro rirwanya ubutegetsi ryongeye gutangaza ibirego bishya by’uko u Burundi buri mu batiza umurindi intambara zikomeje guhungabanya Kivu y’Amajyepfo, binyuze mu guha intwaro imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 11 Gicurasi 2025, umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko mu gihe ingabo zabo (AFC) zafashe abarwanyi ba FDLR, Wazalendo n’ingabo za FARDC, basanze ibimenyetso simusiga byemeza ko hari intwaro zatanzwe n’u Burundi zikoreshwa muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.
Kanyuka ati: “Turashima ubunyamwuga bwa ARC [AFC/M23]. Ibikorwa byayo ntibyafashije gusa mu guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili i Goma no muri Kivu y’Amajyepfo, ahubwo byanahishuye uruhare rukomeye rw’u Burundi muri izi ntambara.”
Kanyuka ashinja Leta y’u Burundi kohereza intwaro n’amafaranga ku mitwe ya Wazalendo irwanira muri Teritwari ya Uvira, iyi mitwe ikomeje kugaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho, ubarizwa mu bice byegereye umupaka wa Congo n’u Burundi, ibintu bikomeje gutera impungenge abaturage bo muri ako gace.
Kanyuka yongeyeho ati: “U Burundi buri kohereza ingabo zo gufasha Leta ya Kinshasa mu bikorwa byo kwica abaturage. Buha intwaro n’amafaranga imitwe ya Wazalendo muri Uvira, ikomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu.”
Ibi birego bije mu gihe u Burundi ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wa EAC (East African Community), wagiye ushyirwa mu bikorwa nk’uruhande rushyira imbere amahoro n’ubwiyunge mu karere.
Imirwano hagati ya Wazalendo na Twirwaneho yakajije umurego muri iyi minsi, by’umwihariko muri Teritwari ya Uvira, aho abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwicanyi, gusahurwa, n’ihunga ridashira.
Amashusho n’ubuhamya bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibimenyetso by’iyicwa ry’abasivili, cyane cyane abahoze batuye mu bice biberamo intambara. Ibi bikaba byongera amakenga ku masezerano y’amahoro yasinywe n’impande zombi.
Ku wa 23 Mata 2025, AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa bari batangaje ku mugaragaro ko bagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, biturutse ku busabe bw’igihugu cya Qatar, cyari kimaze igihe cyakira ibiganiro hagati y’impande zombi.
Ariko nk’uko Lawrence Kanyuka abivuga, ibyo byemejwe ntibyubahirijwe na Leta ya RDC.
Ati: “Leta ya Kinshasa irimo kurenga kuri ayo masezerano. Turasaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora, ariko na none AFC/M23 iriteguye gukomeza kurinda abaturage aho bari hose no gusenyera ikibi aho cyava hose.”
Mu gihe intara za Kivu zombi zikomeje kugirwa urwugamo rw’imitwe yitwaje intwaro, abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari bakomeje gutakambira amahanga n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo hagire igikorwa mu maguru mashya.
Uburyo ubuyobozi bw’ibihugu bituranye na Congo bushinjwa kugira uruhare muri ibi bikorwa bwongera ibibazo aho kubikemura.
Ibibazo by’umutekano muke muri RDC bimaze kuba urujijo, aho imitwe irwanya ubutegetsi, imitwe yitwaje intwaro, ingabo z’igihugu, iza SADC ndetse n’iza EAC zigeze kujyayo, byagiye bisimburana ku rugamba.