Ihuriro rya AFC/M23 ryongeye kugaragaza ko rigifite imbaraga mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo gusubiza inyuma igitero cy’ingabo za Leta cyagabwe ku birindiro byaryo mu gace ka Katana, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ryifashishije abasirikare ba FDNB (ingabo z’u Burundi), FDLR ndetse n’inyeshyamba z’Abanyekongo b’abacivile bazwi nka Wazalendo, ryageragezaga kwigarurira igice cya Katana cyari kimaze igihe kigenzurwa n’Ihuriro rya AFC/M23.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iki gitero cyatangiye n’ibisasu byarashwe ku birindiro by’abasirikare ba AFC/M23 biri hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu. Gusa, nticyatinze kuko AFC/M23 yahise igaba igitero cy’inkubi, igatsimbura abari bayigabyeho igitero, basubizwa inyuma mu buryo bwihuse.
Imirwano yakurikiyeho yumvikanye cyane mu bice bitandukanye by’aka gace, urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rukaba rwarateje impagarara mu baturage bo muri Katana no mu bice biyegereye, bamwe bahitamo guhunga berekeza mu bice bibarizwa hafi ya Parike y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, ahari hamaze iminsi hibasirwa n’umutekano muke.
Abasirikare bari bagabye igitero, bageze aho babona batagishoboye kurwana, bahisemo guhungira mu ishyamba riri hafi aho.
Ihuriro rya AFC/M23 rikaba ryahise risohora itangazo rivuga ko “ryaburijemo igitero cy’ingabo za Leta na bagenzi babo”, rikabashinja gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturage mu gace kigaruriwe na bo.
Iyi si yo mirwano ya mbere ibereye muri Katana. Mu kwezi gushize, ako gace kabayemo imirwano y’urudaca, ariko kenshi ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo zasubizwaga inyuma.
Ihuriro rya AFC/M23 rifite icyo gice mu maboko yaryo guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2025, mbere y’uko rifata umujyi wa Bukavu ku ya 16 Gashyantare.
Katana, iri muri teritwari ya Kabare, ikomeje kuba ahakomeye mu ntambara ishyamiranyije Leta ya Congo n’Ihuriro rya AFC/M23, ihuriro rirwanira uburenganzira bw’abaturage b’Abatutsi bo muri RDC, ariko Kinshasa ikaryita agatsiko gafashwa n’u Rwanda, ibyo Kigali ihakana.
Abasesenguzi bavuga ko imirwano nk’iyi ishobora gukomeza kwiyongera muri aka karere, dore ko ikibazo cy’uburenganzira bwa bamwe mu baturage ndetse n’umutekano muke utewe n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kuba ibibazo bikomeye bikibangamiye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.