Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yakiriye undi munyapolitiki ukomeye cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

AFC/M23 yakiriye undi munyapolitiki ukomeye cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wayiyunzeho.

Ihuriro rya politiki rizwi nka Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ryatangaje ko ryakiriye undi munyapolitiki ukomeye mu mateka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo: Marcelin Cishambo, wahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, akaba n’umwe mu bayobozi b’inararibonye bakoranye bya hafi n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila. 

Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, bwemeje ko Cishambo yifatanyije n’iri huriro ari kumwe n’itsinda rinini ry’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abahagarariye Diaspora. 

Ati: “Twakiriye uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Marcelin Cishambo ndetse n’abayobozi batandukanye b’inararibonye, barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Twese twahuriye i Goma, mu murwa mukuru wa politiki w’iri huriro.” 

Iyi ntambwe ya Cishambo isanze iyindi yatewe na Joseph Kabila ubwe, wahoze ari Perezida wa RDC, wiyunze kuri AFC mu minsi ishize. Kabila, umaze igihe asubiye mu ruhame, ari gukorera ibikorwa bitandukanye by’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane i Goma, igaragara nk’umurwa mukuru wa AFC/M23. 

Marcelin Cishambo, wafashije Kabila mu gihe yari ku butegetsi, yabaye Guverineri kuva mu 2010 kugeza 2017, ndetse yabaye n’umujyanama mu bya politiki wa Perezida kuva mu 2006.  

Kwiyunga kwe ku mbaraga za AFC/M23 bishimangira ko iri huriro ridahagararira gusa ku nzego za gisirikare, ahubwo rihinduka buhoro buhoro urubuga rwa politiki rutanga icyerekezo gitandukanye n’icyo i Kinshasa ikomeje gusigasira. 

Izi mpinduka mu rwego rwa politiki zije mu gihe Leta ya Perezida Félix Tshisekedi ikomeje kotswa igitutu n’itangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ku birego byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo, ahanini bashinjwa gusa kuba bakomoka mu bwoko runaka cyangwa kubatandukanya n’abandi ku mpamvu zishingiye ku mateka y’akarere. 

Kinshasa yahakanye ibi birego, ivuga ko ari “ikinyoma kigamije gusebya igisirikare cy’igihugu,” ariko bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko umwuka wa politiki ukomeje gukomera, kandi ko kwinjira kwa Cishambo muri AFC bishobora gutuma hashyirwaho igitutu gishya ku butegetsi bwa Tshisekedi, buhanganye n’amatora n’abatavuga rumwe nabwo biyongera. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe