Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAFC/M23 yahaye umukoro abaturage bose batuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru...

AFC/M23 yahaye umukoro abaturage bose batuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru

Ihuriro, Alliance Fleuve Congo ribarizwamo M23 riramagana ubwicanyi buri gukorerwa muri Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, aho abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari aba Wazalendo bakomeje kwica abantu. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Bamaganye Societe civille ihamagarira intambara nyamara ubwicanyi bukorerwa Goma bakaryumaho. 

Aba basabye abaturage ba Goma bose guhaguruka bakamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa muri uyu mujyi. 

Bahamagariye abaturage guhaguruka bakamagana ingabo za FARDC n’iza MONUSCO ziri i Goma. 

Ni nyuma yuko ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, abantu batatu bishwe n’abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma abandi barakomereka. 

Ubu bwicanyi biravugwa ko bwakozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo ruyifashe kurwana na M23 ruzwi nka Wazalendo. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata, hari undi muntu wishwe arasiwe muri restaurant ahazwi nka Majengo mu mujyi wa Goma. 

Ibinyamakuru byatangaje ko uwarashe ashobora kuba ari umusirikare wa Leta uri mu mutwe w’abarinda Perezida. 

Abishwe bivugwa ko ari abantu bari bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki. 

Nibura guhera uku kwezi kwa Mata gutangiye, abantu icumi bamaze kwicwa n’abitwaje intwaro nkuko Imiryango itegamiye kuri Leta muri Goma ibitangaza. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights