Sunday, May 25, 2025
Sunday, May 25, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yafashe intasi yari yatumwe na Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ngo yivugane...

AFC/M23 yafashe intasi yari yatumwe na Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ngo yivugane abayobozi bayo.

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryafashe umuntu ryemeza ko yari intasi yoherejwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye hamwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, ngo yivugane bamwe mu bayobozi baryo bakomeye. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Amakuru atangazwa n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, aravuga ko uwo muntu yafatiwe mu bikorwa bifatwa nk’ubugambanyi bwo guhungabanya ubuyobozi bwa AFC/M23 mu buryo bwihishe.  

Amashusho ye akaba yamaze gufatwa, nk’uko bivugwa, ndetse ayo mashusho ngo azashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba. 

Abo bategetsi bombi barashinjwa gushaka gukoresha inzira z’ibanga kugira ngo basenye ubuyobozi bwa AFC/M23, nyuma y’aho ibiganiro bya Doha bikomeje kwanga gutanga umusaruro ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Bivugwa ko Perezida Ndayishimiye yerekeje i Kinshasa, aho agiye kugirana ibiganiro na Tshisekedi bigamije kurebera hamwe uburyo bakomeza ibitero bigana mu Mujyi wa Uvira, mu gihe banarimo gushaka uburyo bwo kudindiza imishyikirano y’amahoro. 

Mu rindi tangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 ku wa 25 Gicurasi 2025, iri huriro ryamaganye amakuru aherutse gutangazwa na Teohna Williams, Umujyanama Mukuru muri MONUSCO ushinzwe kurinda abasivile, wavugaga ko i Goma harushijeho kuba ahantu h’amakuba kuva AFC/M23 yafata uwo mujyi. 

Iryo tangazo rivuga ko ayo makuru ari “ibinyoma byakozwe ku bushake” bigamije gutesha agaciro ibikorwa by’ihuriro ndetse no guhungabanya imishyikirano ya Doha, nk’uko iryo huriro ryabitangaje. 

Rikomeza rivuga ko ibyo binyoma bishyigikiwe n’abambari ba Tshisekedi muri MONUSCO, barimo na Teohna Williams, ndetse ryamaganye “uruhare rugaragara rwo guceceka ku bwicanyi n’itotezwa ryakorewe abaturage” mbere y’uko AFC/M23 ifata Goma. 

Tariki ya 11 na 12 Mata 2025, haravugwa ibitero bikomeye byagabwe i Goma, cyane mu duce twa Mugunga, Kyeshero na Lac Vert, aho humvikanye amasasu menshi. Guverineri Bahati Musanga Erasto yavuze ko ari ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo zagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 ariko zigatsindwa. 

AFC/M23 ivuga ko mbere yo gufata Goma, uwo mujyi wari warabaye indiri y’urugomo n’ubugizi bwa nabi, aho abaturage bicwaga ku manywa y’ihangu, abagore bagafatwa ku ngufu, abana bagashimutwa, abantu bagahigwa hashingiwe ku moko ndetse n’intwaro zikwirakwizwa mu baturage. 

Iri huriro rivuga ko ari ryo ryashoboye guhagarika ibyo bikorwa, rigasubiza abaturage mu byabo, rikanashyiraho uburyo bwo gukusanya intwaro, ndetse rikanarinda amahoro muri Goma. 

AFC/M23 yanyomoje ibirego bya Zenon Mukongo, uhagarariye RDC muri Loni, wavuze ko iryo huriro ryigaruriye uduce twa Kishishe, Bambo na Luwhinja muri 2025. Mu guhinyuza ibyo, AFC/M23 yifashishije itangazo ryasinywe na Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, ritigeze rishyira ibyo bice mu bigenzurwa na leta. 

Iryo huriro ryongeye gushimangira ko ibyo bice byari bimaze igihe biri mu maboko yaryo, kuva mu Ugushyingo 2022, bityo ibivugwa na Mukongo bikaba ari “ubunyakuri buke” bugamije kuyobya umuryango mpuzamahanga. 

Mu gusoza, AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga kutagwa mu mitego y’ibinyoma bya RDC n’abambari bayo, ahubwo bakibanda ku gushyigikira amahoro arambye n’ubutabera kuri bose, cyane cyane ku baturage ba Kivu bakomeje guhura n’akaga. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe