Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 imaze igihe ihanganye n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abambari...

AFC/M23 imaze igihe ihanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari bayo yungutse amaboko mashya?

Mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bazo bakomeje urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23/AFC, umutwe wa politiki n’igisirikare wiyemeje impinduramatwara mu burasirazuba bwa Congo, haragaragara impinduka nshya zishobora guhindura isura y’intambara. 

Mu mujyi wa Goma, byatangajwe ko urubyiruko rushya ruturuka mu gace ka Kyeshero rwiyemeje kwinjira mu ngabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise), igice cya gisirikare cya AFC/M23.  

Aba basore bazahabwa imyitozo ikomeye ya gisirikare hagendewe ku bipimo bya General Sultan Makenga, umuyobozi w’igisirikare cya M23, mbere yo gusubira mu mirwano bafite intego yo kurengera abaturage babo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe. 

Ibi byiyongereye ku gikorwa cy’ubukangurambaga bwakozwe n’umunyarwenya wamenyekanye cyane mu mujyi wa Goma, Kasereka Djasa Djasa, aho yifatanyije n’itsinda ry’AFC/M23 rishinzwe kwamamaza no gukangurira urubyiruko kwinjira mu gisirikare.  

Iri tsinda ryakoreye ibikorwa mu gace ka Kyeshero, rihamagarira urubyiruko rwaho kwitangira igihugu binyuze mu kwifatanya n’ingabo za ARC/AFC. 

Si urubyiruko gusa rwiyongereye kuri AFC/M23, kuko Joel Namunene Muganguzi, umuyobozi wa politiki w’umutwe wa UFRC (Ubumwe bw’Ingabo ziharanira kongera Kubaka Congo), yatangaje ko uyu mutwe wabo ufatanyije na VDP Wazalendo mu misozi ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo), umaze kwifatanya burundu na AFC/M23.  

Yatangarije abanyamakuru i Goma ko UFRC ifite intego yo kugira uruhare mu “kubohora abaturage ba Congo ubutegetsi bw’igitugu bwa Kinshasa.” 

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyemezo cyo kwifatanya na AFC cyafashwe n’Inama y’ubuyobozi ya UFRC yabereye i Bukavu ku itariki ya 30 Werurwe.  

Yagize ati: “UFRC yafashe icyemezo cyo kwinjira muri AFC kugira ngo twese hamwe dushobore gukuraho ubutegetsi bugendera ku moko kandi bw’igitugu bwa Kinshasa.”  

Kuri bo, ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi ntibugifite agaciro mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema. 

UFRC isaba ko hajyaho inzego nshya za leta zishingiye ku buringanire, imiyoborere myiza, no guharanira uburenganzira bwa buri wese. Barahamagarira ingabo zabo kubahiriza ingamba nshya AFC izafata mu minsi iri imbere. 

Uku kwaguka kw’uyu mutwe wa M23 kandi guhuye n’uko indi mitwe nka Kabido yo muri Teritwari ya Lubero, nayo yatereranye leta, igahitamo kwifatanya n’intare za Sarambwe (M23). 

Iyi myifatire y’imitwe yitwaje intwaro n’abaturage bo mu mijyi nka Goma iragaragaza ko AFC/M23 imaze kwagura igice cyayo cy’abarwanyi no gutuma umugambi wayo w’impinduramatwara ugaragara nk’ufite urufunguzo rwo gukuraho ubutegetsi buriho i Kinshasa.  

Uko bihagaze ubu, AFC/M23 si umutwe w’inyeshyamba gusa; ahubwo ni ihuriro ry’ingufu zishya zishingiye ku myumvire ya politiki n’uburakari bw’abaturage batakigirira icyizere ubutegetsi bw’igihugu. 

Iki ni igihe gikomeye ku gihugu cya Congo, aho intambara iri gufata intera nshya. ikibazo gisigaye ni: Ese Kinshasa izashobora gukumira ubu bwiyongere bw’imbaraga za AFC/M23 cyangwa se ibi ni intangiriro yo kurangira burundu k’ubutegetsi bwa Tshisekedi? 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights