Ubuyobozi bwa AFC bwagize icyo buvuga kuri Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron kuri ubu uhugiye mu myiteguro yo kwakira Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu bamwe mubaturage ba kongo bafata nk’umujenosideri.
Ibi bikubiye mu ibaruwa ifunguye yandikiwe perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, aho muriyo baruwa abazwa ukuntu igihugu gikomeye nk’u Bufaransa kirimo kujya kwakira Tshisekedi uzwiho guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Iyi baruwa igira iti: «Muri iki gihe tubona demokarasi yo mu gihugu cyacu uko ihagaze. Tuba twiteze ubufasha buva mu bihugu bikomeye birimo n’u Bufaransa. Dufite ubwoba ko u Bufaransa busa n’ubwabuze icyerekezo ku mateka mabi akorerwa mu bihugu by’Afrika harimo na Congo Kinshasa. »
«Kuri ubu turibaza niba u Bufaransa bw’ubaha uburenganzira bwa muntu! Ni ba bwubaha uburenganzira bwa muntu nigute bwa kwakira cyangwa ngo buvugane n’umuyobozi uhonyora uburenganzira bwa baturage be? »
Ibarua ikomeze igira iti: «Nigute u Bufaransa bwa kumva bworohewe kuramburira itapi itukura umuyobozi uzwiho gukorera abaturage be ihohoterwa rikomeye. »
Muri iy’i baruwa batanze urugero bagaragaragaza ko u Bufaransa buheruka gusaba imbabazi kuri genocide yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyari gifite ubushobozi ariko nticyabasha kuyihagarika.
bati: «Vuba aha, u Bufaransa bwicujije kuba butaragize uruhare mu gukumira genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ubwo Bufaransa bugiye kwa kira Tshisekedi Tshilombo ufite amaraso mu biganza bye, kandi akorana byahafi n’Interahamwe/FDLR. Tshisekedi niwe nyirabayazana w’u bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Abatutsi bo muri Congo Kinshasa n’Abahema bo mu Ntara ya Ituri. »
Ibaruwa yanditswe na AFC isoza isaba perezida Emmanuel Macron kurekana n’inkoramaraso nka perezida Félix Tshisekedi.
Ku gika gisoza kigira giti: «Bwana perezida Emmanuel Macron, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), riragusaba kuva mu kwivuguruza. Tandukana n’indyandya zuzuye amaraso, icyaha cy’itsembabwoko n’icyaha kigomba kwa maganwa. Nta nyungu nimwe u Bufaransa bufite ku gukorana na bajenosideri.»