Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAbaturange muri Gaza barimo baricishwa Inzara  - Intwaro iri gukoreshwa cyane mu...

Abaturange muri Gaza barimo baricishwa Inzara  – Intwaro iri gukoreshwa cyane mu ntambara

Umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi avuga ko kwicisha inzara birimo gukoreshwa nk’intwaro yo mu ntambara muri Gaza.

Josep Borrell yavuze ko imfashanyo idahagije yinjira muri Gaza ari amakuba “yatewe” na muntu.Ubwato bwa Espagne butwaye imfashanyo y’ibiribwa icyenewe cyane, bwahagurutse muri Cyprus (Chypre) bwerekeza muri Gaza, ariko Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibi bidashobora gusimbura gutanga imfashanyo inyujijwe mu nzira yo ku butaka.

Hagati aho, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gukomeza gahunda ye y’igitero mu majyepfo ya Gaza.

Uburyo bwihuse cyane kandi bukora neza cyane bwo kugeza imfashanyo muri Gaza ni ubwo mu nzira yo ku butaka, ariko imiryango itanga imfashanyo ivuga ko inzitizi za Israel zisobanuye ko igice gito cyane cy’imfashanyo icyenewe ari yo irimo kwinjira.

Ahubwo, amaso yerekejwe ku zindi nzira zo kwiyambaza, zirimo inzira yo mu nyanja hamwe no kumanurira imfashanyo muri Gaza ivuye mu ndege.

Israel ivuga ko atari yo yakwegekwaho ubucye bw’ibiribwa muri Gaza kuko irimo kwemerera imfashanyo kwinjira inyuze mu nzira zo kwambukiramo ebyiri zo mu majyepfo.

Ariko mu ijambo ku wa kabiri yagejeje ku Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye i New York, Borrell yavuze ko amakuba y’imibereho muri Gaza yaturutse ku bucye bw’inzira zikora neza zo ku butaka.

Yagize ati: Ubu dufite abaturage barimo guharanira kurokoka kwabo. Imfashanyo y’ubutabazi icyeneye kugera muri Gaza, ndetse umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo bishoboke.

[Amakuba y’imibereho] yatewe na muntu kandi iyo dushatse izindi nzira zo kwifashisha mu gutanga ubufasha bunyuze mu nyanja, mu kirere, tugomba kwibuka [kwiyibutsa] ko tugomba kubikora kuko uburyo busanzwe bwo gutanga ubufasha bunyuze mu mihanda burimo… gufungwa na muntu.

Kwicisha inzara birimo gukoreshwa nk’intwaro yo mu ntambara kandi iyo twamaganye ko ibi birimo kuba muri Ukraine, tugomba gukoresha amagambo amwe [no] ku birimo kubera muri Gaza.

Borrell avuze ayo magambo nyuma yuko Umuryango w’Abibumbye uburiye ko abantu nibura 576,000 bo muri Gaza – ni ukuvuga kimwe cya kane cy’abahatuye bose – habura gato ngo bugarizwe n’inzara.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 27, biganjemo abana, bapfiriye mu bitaro byo muri Gaza mu byumweru bibiri bishize bazize imirire mibi no kubura amazi mu mubiri.

Kuri ubu, ubwato Open Arms bwa Espagne buri mu nzira butwaye imfashanyo, bukaba bwahagurukiye i Larnaca muri Cyprus ku wa kabiri mbere gato ya saa tatu za mu gitondo z’i Kigali n’i Gitega, burimo gukurura ubwato bupakiye toni 200 z’ibiribwa.

Mu gihe buri mu nyanja, Abanye-Palestine bakorera umuryango udaharanira inyungu utanga amafunguro mu gihe cy’amakuba, uzwi nk’igikoni cy’isi (World Central Kitchen, WCK), bakomeje kubaka ahantu amato ashobora guhagarara hatatangajwe ho ku nkombe ya Gaza, hazajya hakoreshwa mu gupakurura imfashanyo.

Ubwato bwa gisirikare bw’Amerika, bwitwa General Frank S Besson, na bwo burimo kwerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati butwaye ibikoresho byo kubakisha iteme ryo kwifashisha by’igihe gito rigera mu nyanja, cya gikoni cy’isi cyavuze ko ibyo nta sano bifitanye n’umushinga wacyo.

«Tuzarangiza akazi muri Rafah» – Netanyahu

Israel yakiriye neza ishyirwaho ry’uwo muhora wo mu nyanja , ivuga ko urimo koroshya kohereza imfashanyo muri Gaza, mu gihe ingabo zayo zikomeje kurwanya Hamas.

Ku wa kabiri, Netanyahu yongeye kuvuga ko Israel izakomeza gahunda yayo yo kugaba igitero cya gisirikare muri Rafah, umujyi wo mu majyepfo cyane muri Gaza, uri hafi y’umupaka na Misiri.

Ku wa kabiri, mu ijambo ryo mu buryo bw’iyakure bwa videwo yagejeje ku nama i Washington y’umuryango AIPAC ushyigikiye Israel, yagize ati:

“Tuzarangiza akazi muri Rafah, mu gihe tunatuma abaturage b’abasivile basohoka bakava ahari ibyago.”

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Lord David Cameron, yashishikarije Israel gufungura icyambu (ikivuko mu Kirundi) kinini cya Ashdod – kimwe mu byambu bitatu binini bya Israel binyuramo imizigo kiri mu majyepfo ya Tel Aviv – kugira ngo hanyuzwe imfashanyo inyuze mu nyanja, igenewe Gaza.

Intambara yo muri Gaza yatangiye ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bateraga mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, bica abantu bagera hafi ku 1,200 ndetse bashimuta abandi bantu 253.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe abantu barenga 31,180 bamaze kwicirwa muri Gaza.

Ibiganiro byamaze ibyumweru, birimo abahuza b’Amerika, Qatar na Misiri, byananiwe kugeza ku gahenge cyangwa amasezerano yo kurekura abashimuswe bari muri Gaza bakaguranwa imfungwa ziri muri Israel.

Byavanywe kuri: BBC

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights