Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAbaturage batanze ubutumwa bukomeye cyane ubwo M23 yari imaze gufata umujyi wa...

Abaturage batanze ubutumwa bukomeye cyane ubwo M23 yari imaze gufata umujyi wa Sake mu buryo bwuzuye

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, ahagana saa kumi ku masaha ya Minembwe na Goma, nibwo M23 yafashe Centre ya Sake, ibarizwa muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Imirwano ikaze cyane yo gufata Sake, yatangiye ku wa Mbere, aho M23 yari ihanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iyi mirwano ikaba yarakomeje kubera mu nkengero za centre ya Sake iri mu ntera y’ibirometre 27 uvuye mu mujyi wa Goma, aho M23 yabanje gufata ibice bimwe bya Sake harimo udusozi dukikije iriya Centre. 

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko iyi mirwano yaje kongera kubura mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ku wa kabiri, ibera mu nkengero za Sake. 

Imirwano yo ku wa kabiri ikaba yarasize Sake ifashwe n’ingabo za General Sultan Makenga, nk’uko byemezwa n’itangazo M23 yasohoye ku mugoroba wo ku wa kabiri. 

Ni itangazo ririho umukono w’umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka. 

Iryo tangazo rihamagarira abaturage batuye muri Sake no mu nkengero zaho by’umwihariko abari mu duce tumaze kwigarurirwa na M23 gutuza no gutekana.  

Rikomeza rimenyesha abaturage ko M23 ije kubarindira umutekano kandi ko ikomeje kwirukana ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwica abasivile harimo abagore n’abagabo ndetse n’abana. 

Nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Sake abaturage bamwe babyishimiye maze batangira gutanga ubutumwa ku nshuti zabo bakoresheje za audio, bahamagarira Abanye-Congo by’umwihariko abahunze Sake kongera kugaruka.  

Izi audio zira gusangizwa n’abaturage ziranemeza neza ko M23 kuri ubu igenzura umujyi wa Sake mu buryo bwuzuye. 

Umwe mu bashyize amajwi ye ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Aka kanya ubwo ndi kohereza aya majwi M23 niyo igenzura umujyi wa Sake, bayigezemo saa munani z’igicamunsi. Centre yose irimo M23.” 

Ni ubutumwa bukomeza bugira buti: “Abaturage mwese mwahunze ndabahamagarira kugaruka muze tuyoboke M23.” 

Centre ya Sake izwi nk’ahantu hingenzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba ifashwe mu gihe yarimo ingabo ka buhariwe zirimo iza SADC, FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi na FDLR. 

Ibi byatumye abasesenguzi benshi bemeze ko nta kabuza n’umujyi wa Goma ko waba ugiye gufatwa mu gihe kitari kirekire. Ni nyuma yuko ubwo M23 yari imaze gufata Sake yahise ikomeza igana Mubambiro-Goma. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights