Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAbaturage bariye karungu kubera umurambo w’umugore wiciwe mu mujyi wa Goma. Video

Abaturage bariye karungu kubera umurambo w’umugore wiciwe mu mujyi wa Goma. Video

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mu gace kamwe ko mu mujyi wa Goma hagaragaye undi murambo, akaba ari umugore uri mu kigero cy’imyaka 60 yamavuko. 

Abarwanyi ba Wazalendo na FDLR nibo bari gushyirwa mu majwi ko aribo bari inyuma y’ubu bwicanyi bukomeje kwibasira umujyi wa Goma. 

Maisha RDC ducyesha aya makuru yatangaje ko uyu mubyeyi yagaragaye muri Quartier ya Kiziba ya mbere iherereye hafi n’itorero rya CELPA, uyu murambo ukaba wazamuye umujinya w’abantu benshi. 

Maisha RDC yagize iti“Basanze umugore yaguye i Kiziba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2024. Abantu baricwa burimunsi, abagore bafatwa ku ngufu ndetse abandi barashimutwa.” 

Impungenge z’ubwicanyi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru zikomeje kuzamuka umunsi ku wundi. 

Ibi byatumye urubyiruko rwishyize hamwe na Sosiyete Sivili bategura imyigaragambyo iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha. 

Icyo izaba igamije ngo ni ukweguza ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru n’umujyi wa Goma bukomeje bukomeje kurangara kugeza ubwo ubwicanyi bukorwa na FDLR na Wazalendo ku bufasha bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwafashe indi ntera. 

Kuwa Kabiri abantu bagera kuri batatu bishwe barashwe , bucyeye bwaho nabwo abandi batatu baricwa ndetse no kuri uyu wa Kane nabwo hicwa abandi babiri batewe amabuye. 

Uretse ubwicanyi buri muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko umujyi wa Goma, harimo kuvugwa umutekano mucye ushingiye ku bujura aho amadukaka y’abacuruzi yigabizwa n’ibisambo amanywa n’ijoro bikiyongera ku nzara irimo kuvuza ubuhuha mu baturage. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights