Abaturage bo mu murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, bateje impagarara kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, ubwo bahutazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Bwana Hanyurwabake Théoneste, n’abandi bayobozi bari kumwe na we mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko.
Iri sanganya ryabaye ubwo ubuyobozi bw’umurenge bwageragezaga gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya inzu y’umuturage yubatse ku butaka bugenewe ubuhinzi, mu gace katemewe kubakwamo.
Uwo muturage yari amaze kumenyeshwa ko ibyo akora binyuranyije n’amategeko ndetse anasabwa guhagarika ibikorwa, ariko ngo ntiyabyubahirije.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, yemeje iby’iri sanganya mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’inama yabereye muri uwo murenge hagamijwe kugarura ituze no gusobanurira abaturage gahunda za Leta ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwari bwamumenyesheje mbere y’uko yubaka, ndetse bubimwandikira ariko yanga kubyumva. Mu gihe twari twagiye gusenya iyo nzu, uwo muturage yagaragaje imyitwarire itari myiza, yanga kubahiriza amabwiriza, ndetse abaturage bamwe baramushyigikira bigera aho bahutaza abayobozi.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo habayeho guhutaza Gitifu w’umurenge, nta byago bikomeye byahise bivuka kuko inzego z’umutekano zari zihari, zikumira ko habaho isura y’imvururu zirimo n’ubugizi bwa nabi bukabije.
Meya Nsengimana yanatangaje ko abagize uruhare muri ubwo bushotoranyi bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera, kugira ngo hatagira usubira mu bikorwa nk’ibyo byiganjemo kwigomeka ku buyobozi.
Mu nama yakurikiye icyo gikorwa, abayobozi b’Akarere ka Musanze basabye abaturage kujya bubahiriza gahunda za Leta, cyane cyane izijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.
Basabwe kandi kujya babanza kwegera ubuyobozi mbere yo gutangira ibikorwa by’ubwubatsi, kugira ngo harebwe niba aho bashaka kubaka hemewe n’amategeko.