Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeAbaturage bahagurutse: Hakozwe imyigaragambyo karundura yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma y’ikosa rikomeye...

Abaturage bahagurutse: Hakozwe imyigaragambyo karundura yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma y’ikosa rikomeye cyane yakoze. Video

Umwuka w’uburakari wazamutse mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kabiri, ubwo abaturage bahagurukaga mu myigaragambyo ikomeye barwanya Leta ya Kinshasa, bavuga ko bayirambiwe kubera kutubahiriza ibyo yemeye mu biganiro byo gushaka amahoro. 

Ibi bibaye nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryatengushywe bikomeye, nyuma y’imishyikirano yabereye i Doha muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, aho impande zombi – Leta ya RDC n’iri huriro – zasabwe gushyiraho ingamba zirema icyizere kugira ngo intambara ihagarare. 

Mu gihe AFC/M23 yagaragaje ubushake bwo gukurikiza ibyo yasabwe, ikava mu duce nka Walikale, Leta ya RDC yo yagaragaje kudakurikiza ibyo yemeye.  

Iri huriro rivuga ko ryagejeje ku bagize itsinda ry’i Doha urutonde rw’abantu barenga 700 rifata nk’abafunzwe binyuranyije n’amategeko, barimo abanyapolitiki n’abasirikare bashinjwa kuba abayoboke bayo. Gusa, kugeza ubu, nta n’umwe muri bo warekuwe. 

Leta ya RDC yatangaje ko yarekuye abantu batanu gusa, harimo n’umudepite wo mu Ntara ya Haut-Uélé. Ariko AFC/M23 ivuga ko abo bantu batari ku rutonde rwari rwarashyikirijwe abahuza.  

Abo bafunguwe bahoze bakorana na Christophe Baseane Nangaa, murumuna wa Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, na we uherutse guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ashinjwa gukorana n’iri huriro. 

Abasesenguzi bavuga ko iyi myitwarire ya Leta ya RDC ikomeje kwangiza icyizere cyari cyarubatswe ku mpande zombi, by’umwihariko nyuma y’uko intumwa za AFC/M23 zavuye i Doha zitarashyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane, kubera ko ibyo zasabye bitubahirijwe. 

Abaturage ba Goma, bamwe bagaragaye baririmba indirimbo yamagana ubutegetsi bwa Kinshasa bavuga ngo “Hatmutaki Fatshi”, bagaragaza umujinya baterwa n’uko ibikorwa byo kugarura amahoro birimo gushyirwaho imbogamizi n’ubwirasi bwa Leta. 

Uko ibintu bihagaze, biragaragara ko inzira y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC ishingiye ku kubahana no kubahiriza ibyo impande zombi zemeranyijweho itagishobotse. Kunanirwa kubikora bishobora gukomeza guteza akaduruvayo no gushora abaturage b’inzirakarengane mu kaga. 

Reba Video unyuze hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe