Abaturage ba Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahangayikishijwe n’impfu zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri uwo mujyi ufatwa nk’umwe mu mijyi ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma yuko umuturage witwa Bahizi Izere Musa nawe wongeye kwicwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 04 Mata 2024, yishwe n’abarwanyi ba Wazalendo, nk’uko Sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibivuga.
Ivuga ko Bahizi yishwe arasiwe iwe murugo, kandi ko yarashwe n’abantu bari bitwaje intwaro, bikavugwa ko ari Wazalendo.
Ikomeza ivuga ko uwo mugabo yari asanzwe atuye mu Mujyi wa Goma, ahari ibihumbi by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hari n’ingabo za S SADC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro.
Ibyo bibaye mu gihe tariki ya 31 Werurwe 2024, muri uyu mujyi wa Goma, hishwe umushoferi wa ICRC, na we akaba yararashwe na Wazalendo.
Impfu mu Mujyi wa Goma, zarushijeho kwiyongera ku bwinshi guhera mu mpera z’umwaka ushize w’2023.
Ubuyobozi bwa M23 ihanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abambari bayo, buheruka kwihanganisha abaturage batuye mu mujyi wa Goma bakomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma n’abo bafatanyije mu rugamba.
Ni ibikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka akoresheje imbuga nkoranyambaga, mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02 Mata 2024.
Ubwo butumwa butangira bugira buti: “Twifatanije n’abenegihugu bacu muri Goma muri iki gihe bakomeje kwibasirwa n’Ingabo z’u butegetsi bubi bwa Kinshasa, FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “Izi ngabo zikora iterabwoba ku baturage bacu muri uyu mujyi binyuze mu kwica abasivile, ubujura, gusahura ibyabo no gufata ku ngufu.”
Kuri ubu abatuye mu mujyi wa Goma babayeho bahorana ubwoba ijoro n’amanywa, aho mu Ijoro ryo ku ya 31 Werurwe 2024, hishwe umushoferi wa ICRC (International Committee of Red Cross) yicwa n’abagizi ba nabi b’Ingabo z’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zikomeza zivuga ko ubuyobozi bwa M23 bukangurira amahanga kudaceceka mu gihe abaturage babangamiwe na leta mbi ya Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Twamaganye rwose guceceka kw’amahanga, n’ubutegetsi bubi bukomeje kubangamira uburenganzira bw’abaturage bacu.”
Yongeyeho Ati: “Turahamagarira ibitangazamakuru byo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga gutangaza ububi bw’Ingabo za DRC.”
“Turahamagarira imiryango mpuzamahanga kudaceceka mu gihe abenegihugu ba Congo babuzwa uburenganzira bwabo bwo kubaho. Abaturage ba Goma bagomba guhabwa ubutabera.”
Ubu butumwa busoza buvuga ko “M23 yifatanije n’abenegihugu ba Goma mu guharanira gushaka ubutabera no gushakira akarere amahoro hakurikijwe icyerekezo cy’abenegihugu no kugarura icyubahiro cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”