Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruAbateguye Trace Awards ntibanyuzwe n’imyitwarire y’abahanzi barangajwe imbere na Bruce Melodie.

Abateguye Trace Awards ntibanyuzwe n’imyitwarire y’abahanzi barangajwe imbere na Bruce Melodie.

Abateguye Trace Awards ntabwo banyuzwe n’uburyo abahanzi bo mu Rwanda by’umwihariko abahataniraga ibi bihembo bitwaye kuko batigeze bagaragara muri gahunda zijyanye nabyo. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ubwo byemezwaga ko i Kigali hagiye kubera ibirori bya Trace Awards byari bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, abateguye ibi bihembo bashyizeho icyiciro cy’umuhanzi mwiza mu Rwanda. 

Ni icyiciro cy’umwihariko cyashyizweho mu kubaha abahanzi bo mu gihugu cyari kigiye kwakira ibi bihembo. 

Abahatanye ni Ariel Wayz, Chris Eazy, Kenny Sol, Bwiza na Bruce Melodie. 

Umwe mu bayobozi b’iki gikorwa waganiriye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, yavuze ko batigeze bishimira uburyo abahanzi by’umwihariko abahatanaga muri ibi bihembo batigeze babyitaho. 

Ati “Ibaze kuba ibihembo bigiye gutangirwa iwanyu mu rugo ariko ntubigaragaremo, ni nk’uko iwanyu habera ubukwe ntubugaragaremo, biragayitse.” 

“Sinzi niba ndibubyite gusuzugura igikorwa ariko si ko byakagenze. Nibaza ko nta wavuga ko atabonaga amakuru mu gihe yacaga ku rubuga bose bariho.” 

Yavuze ko ikibabaje ari ukuntu batumiraga abahanzi mu bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye na Trace Awards ariko bikarangira batabyitabiriye. 

Yatanze urugero rw’igikorwa cyabaye muri Kanama 2023 ubwo bishimiraga ko Trace Awards igiye kubera mu Rwanda hakaboneka Bwiza na Ariel Wayz gusa. 

Ubuyobozi bwa Trace Awards bwatunguwe kandi n’uko abahanzi batongeye kujya bagaragara mu bikorwa byabo kugeza mu bihe nyir’izina by’iki gikorwa. 

Ati “Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 20 Ukwakira 2023, haje Bwiza wenyine, mu mugoroba wo gutangiza Trace Festival nta n’umwe mu bahatanaga wahagaragaye, habaye inama yahuje abahanzi n’aba producers nabwo haje umwe gusa, uruhare rwabo mu bikorwa byacu rwari hasi cyane.” 

Uyu mugabo yavuze ko abahanzi bahataniraga igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Rwanda bafatwaga nka ba Ambasaderi b’iki gikorwa, ariko bo ugasanga baragihunga. 

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugabo afata uku kutagaragara mu bikorwa byabo nk’igihombo ku bahanzi bo mu Rwanda by’umwihariko abahataniraga ibihembo. 

Ibirori bya Trace Awards byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 2023 byitabirwa na Chris Eazy, Bwiza na Bruce Melodie banabiririmbyemo, mu gihe Kenny Sol byamusanze muri Canada aho ari mu bitaramo binyuranye. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights