Ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habonetse abasore babiri b’Abanyamulenge bari kumwe n’umwe mu bayobozi b’umutwe wa Wazalendo, biteza impaka ndetse n’akababaro mu banyamulenge babibonye.
Nk’uko byatangajwe n’abari aho, abo basore bombi babonetse bari kumwe n’uwitwa Gashumba, uzwi nk’umwe mu bayobozi b’iri tsinda kandi akiyita Jenerali.
Umwe mu baturage bari bahari yabwiye umunyamakuru wa ITYAZO ati: “Twatunguwe cyane no kubona abasore babiri b’Abanyamulenge bari kumwe na Gashumba, ndetse bari no kumurinda ubwo yinjiraga mu mujyi wa Uvira.”
Amakuru avuga ko umwe muri abo basore akomoka mu muryango w’Abasinga, undi akaba avuka mu Bubahiga.
Bombi kandi ngo basanzwe ari abasirikare bahoze mu mutwe wa Gumino, uyobowe na Shyaka Nyamusaraba, ariko ngo babaga kwa Fureko, umwe mu banyamulenge batuye mu misozi ya Rurambo hafi y’Uvira.
Kubona Umunyamulenge ari mu mutwe wa Wazalendo, ni nk’ibitangaza ku bazi neza amateka y’uyu mutwe.
Wazalendo imaze igihe kinini izwi mu bikorwa byo kurwanya no kwangiza uburenganzira n’ubuzima rusange bw’Abanyamulenge: baricwaga, bakibwa imitungo irimo n’inka zirenga ibihumbi amagana. Haravugwa n’ubugome burenze urugero, aho bamwe bavuga ko hari aho batatinyaga kurya imibiri y’abo biciye.
Ni muri urwo rwego Abanyamulenge benshi bafata kuba hari ugaragaye mu mitwe ya Wazalendo nk’igikorwa kigayitse kandi kidasanzwe.
N’ubwo hari bamwe mu basirikare b’Abanyamulenge bari mu ngabo za Leta bashinjwa gukorana bya hafi na Wazalendo, ntibyari byarigeze byemezwa ko hari umunyamulenge uboneka mu buryo bweruye mu barwanyi b’uyu mutwe wa Wazalendo.
Ibi rero byatumye abo basore babiri babonetse ku mugaragaro barimo kurinda umwe mu bayobozi ba Wazalendo bateye agahinda n’ishavu ku Banyamulenge bose.
Mu yandi makuru, kuri uwo munsi wa 6 Gicurasi 2025, umugabo w’Umunyamulenge wo mu muryango w’Abasegege yambuwe amafaranga angana na 160,000 y’amakongo (akabakaba amadolari ya Amerika 55), n’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Mulongwe gaherereye i Uvira.
Umutekano mu karere ukomeje kuzamba cyane, by’umwihariko nyuma y’uko umutwe wa M23 utangiye gufata ibice byinshi bya teritwari ya Walungu ihana imbibi na Uvira.
Kugeza ubu, uyu mutwe wafashe indi mijyi irimo uwa Luhwinja, ahazwiho ubutunzi kamere bwinshi, ibintu bikomeje guteza impungenge mu baturage b’ako gace.