Polisi ya Uganda yatangaje ko hamwe n’Ingabo z’Igihugu (UPDF) bafashe abasirikare 13 bakekwaho kugaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Karere ka Wakiso, aho bakubise abapolisi barimo n’umuyobozi wa yo.
Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki ya 2 Gicurasi.
Nk’uko bitangazwa na Polisi, amakimbirane hagati y’izo nzego zombi yatangiye ubwo abo basirikare bifuzaga kwirukana abaturage ku butaka buri hafi ya sitasiyo ya Polisi, ariko bakabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi yirinze kubafasha kuko basabaga kubikora nta cyemezo cy’urukiko kibibemerera.
Abo basirikare bari mu itsinda rya Task Force rishinzwe kurengera ibidukikije no gucunga imikoreshereze y’ubutaka, ryashyizweho na Perezida Yoweri Museveni.
Polisi yasobanuye ko igihe abasirikare bageze kuri sitasiyo basabye ubufasha bwo kwirukana abaturage, umuyobozi wa Polisi muri ako karere (DPC) yarabyanze, ababwira ko nta mwanzuro w’urukiko ubemerera kubikora.
Ibyo byababaje abasirikare bari bitwaje intwaro, bituma bamukubita. Abapolisi bari aho hafi baritabara, haterwa amasasu, maze abasirikare barahunga.
Polisi ivuga ko nyuma y’iki gikorwa, hafashwe ingamba zihuse ku bufatanye n’ingabo za UPDF, hakorwa iperereza ryihuse ryabereye i Yesu Amala mu Karere ka Wakiso, ari naho abo basirikare bose uko ari 13 bafungiwe.
Aba basirikare bose bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bahanwe ku myitwarire mibi.
Ibi bibaye mu gihe hari n’indi nkuru iheruka, aho mu mpera za Mata abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (SFC) bagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Lubowa muri Diviziyo ya Kajjansi, bakubita abapolisi bayirimo ndetse banambura bamwe muri bo imbunda.