Kugeza ubu abasirikare babarirwa muri 220 b’u Burundi, bafungiye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu bazira kwanga kujya kurwanya inyeshyamba za M23.
SOS Médias Burundi ivuga ko abo basirikare bamaze ukwezi kurenga bafungiye muri gereza za Bururi, Rumonge, Ruyigi na Ngozi.
Iki gitangazamakuru kivuga ko hashize ibyumweru bibiri abo muri Bururi na Rumonge bitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira ngo bamenye niba bagomba gukomeza gufungwa.
Icyemezo cy’urukiko ntikiramenyekana, ariko ku bo muri Ruyigi bo byemejwe ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.
U Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batayo zibarirwa muri eshanu z’abasirikare bo gufasha Ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Izi ngabo cyakora mu minsi ishize zasutsweho umuriro w’amasasu na M23, bituma hapfa abatari bake abandi bafatwa mpiri.
Bamwe mu barokotse iyo mirwano ni bo banze gusubira ku rugamba bajya gufungirwa mu Burundi, nyuma yo kugaragaza ko batumva icyo barwanira.