Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rwabikuyemo amasomo bityo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro ubuzima bwabo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho muri BK Arena, ubwo yatangizaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye ndetse n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi imitima y’Abanyarwanda yuzuye agahinda kubera Abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko ifite n’amashimwe y’uburyo u Rwanda rwahindutse.
Yagize ati “Ku barokotse, twabasabye gukora ibidashoboka ngo mwikorere umutwaro wo gutanga imbabazi ku bitugu byanyu. Ibyo tubasaba buri munsi, turabibashimira.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura igihugu. Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi. Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi kubera ko ibyabaye ari integuza y’uko ubwicanyi bushobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho.
Umukuru w’Igihugu yagarutse kandi ku nkuru y’ubutumwa bwavuye kuri Romeo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo za Loni zari mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro mu Rwanda, MINUAR, bumubwira ko Ingabo za FPR Inkotanyi, nizikomeza kugana mu bice byarimo Ingabo z’u Bufaransa zizahura n’akaga.
Ni ubutumwa bwari mu ibaruwa yari yoherejwe na Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo z’u Bufaransa zari muri Opération Turquoise, mu Ntara y’amajyepfo ndetse Perezida Kagame avuga ko agifitiye kopi, buvuga ko ‘FPR izishyura ikiguzi mu gihe izagerageza gufata ibice bya Butare.
Yagize ati: “Dallaire yampaye ubutumwa, avuga ko u Bufaransa bufite kajugujugu, intwaro ziremereye watekereza, kandi bwiteguye kubikoresha nitutumva ubusabe bwabo. Namubajije niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nk’uko abacu bigenda. Naramushimiye, mubwira ko agenda akaruhuka.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko yahise ateguza ingabo zari mu bice by’Amajyepfo byarimo Ingabo z’Abafaransa ndetse baratera mugotondo cyakare bari bmaze kwigarurira ibice bya Huye na Nyanza.
Yagize ati “Nahise mbwira umuyobozi w’ingabo zari muri ako gace, Fred Ibingira mubwira kwitegura kugenda, kujya kurwana. Twafashe Butare twari twihanangirijwe gufata. Mu byumweru, igihugu cyose cyari cyafashwe. Twatangiye kucyubaka. Ntitwari dufite intwaro nk’izakoreshwaga mu kudutera ubwoba.’’
Yavuze kandi ko muri urwo rugamba, hari abo yabwiye ko bari kwitangira Igihugu cyabo, badakwiye kwiganda. Ati “Hari abo nabwiye ko ubu ari ubutaka bwacu ndetse abava amaraso bazaba babuguyeho.’’
Perezida Kagame yavuze ko muri ibyo byose u Rwanda rwanyuzemo byatumye biyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’icyabatera no guhangana n’uko ibyabaye bitazasubira.
Perezida Kagame kandi yahishuye inkuru y’umwishwawe witwaga Florence atari yarigeze atangaza mugihe cyose gishize RPF ibohoye u Rwanda, aho yavuze ko uyu mwishwawe yari amaze imyaka 15 akorera mu Rwanda ariko mugihe cya Jenoside ngo uko yageragezaga ku muvugisha niko yumvaga agahinda karushaho ku mwica.
Yahise yitabaza umuyobozi w’ingabo za MINUAR kugirango abashe kumutabara ariko amusubiza ko azagerageza nyuma yongeye ku muvugisha amubaza uko bimeze akamubwira ko abo yohereje kumutabara basanze Bariyeli munzira bakagaruka biza kurangira uyu mwishwawe yishwe muri Jenoside.
Perezida Kagame asoza ijambo rye yagize ati: Uyu munsi kubera ko twagize amahirwe yo kubaho bisa n’impanuka, amahitamo amwe dufite uyu munsi ni ugushaka ubuzima twifuza ko tubaho, abaturage bacu ntibazongera, ndavuze ngo ntibazongera gupfa ukundi. Ndabashimiye!