Ku ri uyu wa kane tariki 01 Gashyantare 2024 Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’zikomoka mu muryango w’ubukungu wa SADC, Abarundi na FDLR bakwiriye imishwaro batazi iyo bagana nyuma yo kumishwaho urufaya rw’amasasu n’intare za Sarambwe (M23) mu bice bya Karuba na Mushaki.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi byabaye ubwo izi ngabo zibumbiye hamwe ngo zirwanye Intare za Sarambwe ziharanira uburenganzira bw’abanye-Congo zagabaga ibitero kuri izi ngabo mu bice twavuze haruguru, ariko abarwanyi kabuhariwe ba M23 bakagira FARDC n’abambari bayo ayo ifundi igira ibivuzo.
M23 imaze igihe kinini ishinja ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage kuko bahatera ibisasu aho batuye, ntacyo bitayeho Kandi ubuzima bw’abaturage bukahatikirira.
Mu matangazo atandukanye yagiye ishyira hanze Kandi, M23 yakunze kugaragaza ko ingabo zayo zidashobora gushyira intwari hasi ngo zisige abaturage zirwanira, kuko aricyo cyatumye zongera gufata intwaro.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kandi yasabwe kugirana ibiganiro na M23 nk’uko nayo yari yabisabye ariko irangajwe imbere na Perezida Tshisekedi, iyi guverinoma yahisemo kwitabaza imbunda n’imbaraga zitandukanye.
Kugeza ubu bimaze kugaragara ko igisubizo cyahiswemo na Guverinoma ya Tshisekedi cyo gukoresha imbaraga z’umurengera mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane na M23, basa n’abibeshye cyane rwose kuko nta musaruro gitanga ahubwo ubuzima bwa benshi bukomeje gutikira.