Kuri uyu wa 8 Mata 2024, Abasirikare bane barimo batatu ba Tanzania n’umwe wa Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bapfuye.
Mu butumwa bwashyizwe hanze na SADC, uyu muryango watangaje ko abo muri Tanzania ari bo bapfuye mbere, ubwo igisasu cya cyagwaga ku birindiro barimo, undi wa Afurika y’Epfo apfa ubwo yitabwagaho n’abaganga i Goma.
Umuvugizi w’uyu muryango, Barbara Lopi, yasobanuye ko hari abandi basirikare batatu ba Tanzania bakomerekejwe n’iki gisasu.
Izi ngabo zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023 kugira ngo zifashe iki gihugu kurwanya M23.
Uyu muryango watangaje ko mu gihe izi ngabo zikomeje ubutumwa muri iki gihugu, zifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe cyose zaba zigabweho ibitero.