Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAbasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Abo Bafatanyije bashyigikiwe na MONUSCO...

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Abo Bafatanyije bashyigikiwe na MONUSCO babyutse bamisha Ibisasu biremereye mu Baturage

Muri iki gitondo cya tariki ya 01 Mata 2024,  ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo imitwe yitwara gisirikare nka Wazalendo na FDLR babyutse bagaba ibitero mu baturage b’abasivile baturiye akarere ka Butare, Nyenyeri, no mutundi duce turi hafi aho, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka mu butumwa yashyize hanze akoresheje urubuga rwa X rwahoze ari X. 

Ubuyobozi bwa M23 bwihanangirije ingabo za MONUSCO kureka ibikorwa byo gushyigikira ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa. 

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, yasoreje ku butumwa buvuga ko Ingabo ziharanira impindura-matwara muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, M23/ARC, mu bihe nk’ibi bakora uko bashoboye kugira ngo bahagarike ibitero biba byagabwe mu baturage. 

Ibi bitero bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, hiriwe ituze ku murongo w’urugamba hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Mu gihe MONUSCO ishinjwa gutera inkunga ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ku rundi ruhande Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo ishinja izo ngabo z’u muryango w’Abibumbye gushyigikira M23. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights