Agace ka Nyamamba, kari ku nkombe z’Ikiyaga cya Albert, kashegeshwe n’imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nyuma y’iminsi ine y’intambara ya hato na hato yahuzaga ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba bivugwa ko zishamikiye kuri Thomas Lubanga.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibi bitero bikomeje kugaragara mu majyaruguru y’intara ya Ituri kuva ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi. Aho imirwano iheruka kubera harangwa n’ubwoba, kubera gukomeza kwibasirwa n’abitwaje intwaro bavuga ko baharanira politiki nshya mu gihugu.
Amakuru atangazwa na RFI avuga ko ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi, ingabo za FARDC zagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba zari ziri mu gace ka Lopa, imwe mu duce twa hafi ya Bunia. Iki gitero cyafashwe nk’“igisubizo gikomeye” na sosiyete sivile yo muri ako gace.
Kuri iki Cyumweru, ku manywa, ituze ryari ryatangiye kugaruka mu bice bya Nyamamba, Katoto, Malabo na Lopa, nubwo impungenge zikomeje gututumba. Aha hose ni mu ntera ya kilometero 30-60 uvuye mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri.
Ibikorwa by’izi nyeshyamba birashinjwa Thomas Lubanga, wahoze afungiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), ariko akaba yararekuwe maze muri Werurwe atangiza umutwe mushya wa politiki n’igisirikare. FARDC ivuga ko uyu mutwe ari wo uri inyuma y’ibitero bikomeje kubangamira ituze mu baturage.
Bamwe mu barwanyi b’izi nyeshyamba babonetse bambaye imyenda ya gisivili, abandi bambaye impuzankano ya gisirikare, bose bitwaje intwaro zirimo AK-47, zikunze kugaragara muri aka karere.
Bivugwa ko nyuma y’imirwano, bamwe bahungiye mu nyubako z’amashuri n’insengero zasigaye zifunze kubera guhunga kw’abaturage.
Abaturage bo muri aka gace barasaba ubufasha bwihuse mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano urambye, cyane ko aka gace ka Ituri kakunze kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro n’ubuyobozi bwa Leta butahora bugaragara mu bikorwa bihamye byo kurengera abasivili.
Nk’uko igisirikare cya FARDC kibitangaza, abayobozi bacyo barashinja umutwe witwa CRP-Zaire, uyobowe na Thomas Lubanga, kuba inyuma y’ibi bitero.
Lubanga wahoze ayobora umutwe wa UPC kandi wahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, bivugwa ko kuri ubu yaba abarizwa muri Uganda.