Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 06 Werurwe 2024, mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umumotari yishwe arashwe n’abasirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari atwaye.
Ibi byabaye ahagana ku mugoroba w’ejo bibereye mu gace kari impande y’ibitaro bikuru bya Keshero, biherereye mu mujyi wa Goma, nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga.
Aya makuru avuka ko uriya mumotari ko “yishwe saa moya n’iminota 35,” ku masaha ya Minembwe na Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bikavugwa ko umumotari yari atwaye abasirikare babiri ba FARDC, bageze muri kariya gace ka Kashero, baramurasa arapfa, maze moto ye bahita bayirukankana.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abaturage bagiye kugera aho uwo mumotari yaguye, basanga yashizemo umwuka ndetse n’abasirikare bamaze kugenda.
Hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’ingabo za FARDC n’abambari bazo n’abaturage batuye mu mujyi wa Goma.
Ni mu gihe no ku wa kabiri w’iki cyumweru abaturage bakoze imyigaragabyo yabereye muri Quartier Mugunga na Lac Vert, ndetse muri iyo myigaragabyo aba baturage baje kwica umusirikare wa FARDC n’indwanyi ya Wazalendo.
Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 04 Werurwe 2024, abarwanyi ba Wazalendo bari bishe umuturage, bamwicira mu bice bya Mugunga.
Iyo myigaragabyo yakozwe n’abaturage yari iyo kwamagana Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Wazalendo, bakavuga ko barambiwe n’ubwicanyi bakorerwa, ndetse byavuzwe ko mu mezi abiri hamaze kwicwa abaturage barenga 12, kandi bicwa na Wazalendo.