Amakuru ava mu karere ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeza ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, bamwe mu basirikare ba Leta (FARDC) bagabweho urufaya rw’amasasu n’abaturage nyuma yo kugerageza ubujura muri Quartier ya Kasenga.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Byabaye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo aba basirikare binjiraga muri ako gace bashaka kwiba, abaturage barabyitambika barabarasa, bituma biruka badatezuka.
Ibi byateje impagarara n’ubwoba bwinshi mu baturage bibwira ko habaye imirwano hagati ya FARDC n’Ihuriro rya AFC/M23, dore ko amasasu yumvikanye mu gihe kingana n’amasaha arenga rimwe.
Nyuma y’ako kavuyo, urubyiruko rushinzwe umutekano muri ako gace rwashoboye kumenya ko abasirikare ba FARDC ari bo bari bagerageje kwiba, maze rubarasa, ruranababurira.
Bamwe muri bo bagaragaye bavuga bati: “FARDC, muri abajura. Turabamaganye. Mubarase, barahunze!”
Iki gikorwa kije gikurikiye uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo za FARDC mu mujyi wa Uvira, aho yari yaje kubasaba kutazongera gusubiranamo n’umutwe wa Wazalendo, ndetse no gukorana nawo mu rwego rwo kongera umutekano w’abaturage no kwirinda ko Uvira yagwa mu maboko y’abasirikare ba M23.
Yanabahaye ibikoresho bikomeye by’intambara, ngo bibafashe kuzuza izo nshingano.
Nubwo ayo mabwiriza yatanzwe, ku wa gatandatu ushize, bamwe mu basirikare ba FARDC barashe bagahitana umwe mu bayobozi ba Wazalendo uzwi ku izina rya Koloneli, mu gace ka Nzibira gaherereye muri Teritwari ya Walungu. Impamvu y’iyicwa rye ntiramenyekana neza, gusa byabaye mu masaha y’ijoro ryo ku cyumweru.
Ibi bikorwa by’ubujura no gusubiranamo na Wazalendo bikomeje kugaragara nk’akarande mu ngabo za Leta ya Congo, cyane cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na za Manyema no mu cyahoze ari Katanga.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, hari n’abandi basirikare ba FARDC barasiwe i Luvungi mu karere ka Uvira bashinjwa ubujura.
Ikindi gikorwa cy’imirwano cyaherukaga kuba i Mulongwe cyatewe n’uko FARDC yari yafashwe iri kwiba mu ngo z’abaturage. Icyo gihe na bwo barashwe bahita batoroka, nk’uko byongeye kubaho mu ijoro ryashize i Kasenga.