Friday, May 9, 2025
Friday, May 9, 2025
spot_img
HomePolitikeAbasirikare ba FARDC bagiye kwiba mu rugo rw’umuturage babamishaho urufaya rw’amasasu

Abasirikare ba FARDC bagiye kwiba mu rugo rw’umuturage babamishaho urufaya rw’amasasu

Umutekano umaze igihe umeze nabi mu mujyi wa Uvira wongeye guhungabana cyane mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 08 Gicurasi 2025, ubwo urusaku rw’imbunda rwumvikanaga mu bice bitandukanye by’akarere ka Kavimvira, mu gace ka Rugenge. 

Amakuru yemezwa n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano avuga ko abari barashe bari abasirikare ba FARDC bashinjwa kugerageza kwiba ku rugo rw’umuturage, bituma insoresore z’aho zifata icyemezo cyo kwirwanaho. 

Umwe mu baturage bo mu Rugenge yabwiye itangazamakuru yagize ati: “Twumvise amasasu menshi cyane, byabaye nk’aho intambara yongeye kubura.”  

“Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri ku muhanda wo mu Rugenge, ariko mbere y’uko bagera ku cyo bashaka, insoresore zibarasaho bahita bahunga.” 

Abo basirikare bakekwaho kwiba bahise batatana berekeza mu bice bitandukanye by’umujyi wa Uvira, birimo agace ka Kiliba na Kamanyola, aho harangwa n’umutekano mucye cyane ugereranyije n’ahabereye iryo sanganya. 

Nubwo nta byangiritse cyangwa impfu byemejwe n’ubuyobozi, abaturage benshi bahungiye mu baturanyi babo cyangwa mu nsengero, abandi baraye ku nkeke kubera urusaku rw’imbunda rwamaze igihe kirenze isaha. 

Uvira yagiye ihinduka indiri y’imitwe inyuranye irwanira ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), irimo ingabo z’u Burundi, iza FARDC ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo. Ibi byakurikiye icyemezo cya M23 cyo kwirukana izi ngabo mu mujyi wa Bukavu, ikawufata burundu. 

Kuva icyo gihe, Uvira yagiye ihinduka nk’agace kuzuyemo urwikekwe no kudahuza hagati y’imitwe iri mu nyungu za leta, aho kenshi abasirikare ba FARDC na Wazalendo bagiye bashyamirana bapfa ubutegetsi, impamvu z’imishahara n’aho buri tsinda rigomba gukorera. 

Imibare y’ubwicanyi n’amasasu yarushijeho kwiyongera mu byumweru bibiri bishize, ubwo impande zombi zasubiranagamo ku nshuro ya gatatu, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’umutekano muke muri Uvira. 

Kugeza ubu, ingabo za FARDC zasabye ko abarwanyi ba Wazalendo bava mu mujyi rwagati bagashyirwa mu misozi ihakikije, kugira ngo hatagira undi mutwe wongera kugaba igitero gikomeye nk’ibyakunze kubaho muri iyi minsi. 

Bamwe mu basesenguzi b’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko ibi bibazo bigaragaza ubushobozi bucye bwa Kinshasa mu gucunga imitwe yitwaje intwaro yiyemeje kuyishyigikira mu ntambara na M23.  

Ibyago byo gushyamirana hagati y’iyo mitwe byamaze kwiyongera, cyane cyane bitewe n’ivangura rishingiye ku mishahara n’uburyo ubuyobozi bw’i Kinshasa bubaha agaciro. 

Muri rusange, Uvira ikomeje kuba ahantu hatavugwaho rumwe, aho abaturage bibaza niba koko umutekano ushobora kugaruka mu gihe imitwe irwana ku ruhande rwa leta idafite gahunda ihamye yo gukorera hamwe. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe