FRD ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda ryashyinzwe na Coreman rikomeje kwigarurira abasilikare bakomeye bo muri FLN na FDLR
Amakuru ducyesha Rwandatribune avuga ko nyuma y’aho ishyaka FRD rishingiwe rimaze kwigwizaho bamwe mu barwanyi bakomeye bo muri FDLR na FLN, aha biravugwa ko hari n’abari abayobozi bakuru bo muri iyi mitwe ku rwego rwa politiki baba baramaze kwinjira muri FRD.
Abo kuruhande rwa CNRD/FLN bavugwa ni Dr Innocent Biruka,Bihatsiki na Karinijabo Jean Paul wahoze ari umunyambanga mukuru wa MRCD/Ubumwe,mu basilikare havugwamo Col. Benibe ubarizwa mu mashyamba ya Congo,ndetse na Col. Rusanganywa Guado,muri FDLR havuzwemo Col. Murwanashyaka Blaise, Col Silikove ndetse na Col. Ruhinda uherutse kwicwa n’umutego wari mu buriri.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko amashyaka menshi arwanya Leta y’urwanda iyo avutse atajya amara kabiri, cyane ko baba badafite intego nyamukuru ndetse n’ibitekerezo bya politiki,uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Madame Mushikiwabo yavuze ko benshi mu barwanya Leta y’uRwanda bameze nk’isenene zirwanira mw’icupa.
Ishyaka MRD/FRD ryashinzwe na Madame Coleman uba muri Amerika, uyu mutegarugori avuga ko ishyaka rye rimaze kwibikaho n’ingufu za gisilikare ,kandi ko abasilikare be bari k’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.