Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bongeye kumvikana basaba imbabazi  Abarokotse Jenoside

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye imbabazi abakomerekejwe nuko yasabiye korohereza ibihano abashaje cyane n’abarwaye cyane bafungiye icyaha cya Jenoside.

Iri tangazo ryo ku wa 13 z’uku kwezi kwa kane ryashyizweho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba, umuyobozi w’iyi nama, rigira riti:

“Tubabajwe nuko byakomerekeje abantu cyane cyane bitewe n’igihe twabivugiye; ibyo sibyo twari tugamije. Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye k’icyunamo”.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa kane, iyi nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasohoye inyandiko y’ubutumwa yavuze ko bugenewe abakristu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yo mu Rwanda ku nshuro ya 25.

Mu ngingo ya karindwi y’ubwo butumwa, aba basenyeri bavuga ko mu bafungiwe mu magereza yo mu Rwanda kubera inkurikizi za Jenoside, “harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano”.

Abepisikopi Gatolika basabye imbabazi ku ibaruwa banditse basabira abakuze n’abarwaye bahamijwe ibyaha bya Jenoside kugabanyirizwa ibihano

Ku mbuga nkoranyambaga, abarokotse Jenoside bagiye batangaza ko babajwe cyane n’iyo ngingo y’ubutumwa bw’abasenyeri.

Jean-Damascène Bizimana, ukuriye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yumvikanye avuga ko gusabira imbabazi abo bantu bidakwiriye, ndetse cyane cyane mu gihe cyo kwibuka. Yavuze ko abo basabira kurekurwa ari abakomeje kugaragaraho imyitwarire y’ivanguramoko mu mateka y’igihugu.

Itangazo rishya ry’inama y’abasenyeri Gatolika mu Rwanda ryasabye imbabazi kuko ibyo babivuze :

“mu gihe gikomeye cy’icyunamo”. Aba basenyeri bavuga kandi ko bakomeje “gufata mu mugongo abacitse kw’icumu n’umuryango nyarwanda muri rusange muri iki gihe…”.

Dore Inshingano Musenyeri Thadée Ntihinyurwa Afite muri Kiliziya nyuma yo gutanga intebe y’Ubushumba