Abari bitezweho kuzayobora ubwataka bwa amavubi ahazaza, Ibitego byarabuze bahinduka abanyamideri.

Abahoze ari barutahizamu batsinda basaga nabafite ahazaza heza, ubu bahagaritse gutsinda basigaye ari abanyamideri.

bamwe mu bakinyi bakina football hano mu Rwanda nyuma yo kwamamara mu gihe gito, ndetse abanyarwanda bakabategerezaho byinshi, bazakorera igihugu mu mupira wamaguru, ubu ingoma zahinduye imirishyo, barasa nabahinduye  injyana.

Ni bamwee mubana bagaragaje ubuhanga mu gukina umupira  mu mwaka wa 2017,Ndetse bamwe ntibatinyaga kuvuga ko nyuma ya Jimmy Gatete wajyanye u Rwanda mu gikombe cya afurika 2004 cyabereye muri Tunisia , hambere aha haherutse kugaragara abana babiri baconga umupira karahava , batsinda ibitego karahava, kubera ukuntu batsindaga ari bato ,abanyarwanda bikabashimisha bamwe bati ndabona nyuma ya Jimmy Gatete hazaboneka undi mwataka.

Burya menya bajya bavuga ko koko ibihe bihinduka, ariko sibyahindutse gusa ahubwo byahinduye nibyishimo bya abanyarwanda, none menya nihatagira igikorwa , tuzajya tuvuga tuti “Habayeho”.

Nshuti Innocent niwe wahaye ikizere abanyarwanda none kiri kuyoyoka.

Nshuti Innocent ni umwataka w’ikipe ya APR FC, habayeho igihe muri 2017 acishaho atsinda ibitego abanyarwanda nabo dore ko dukunda ibyiza tukabyakirana yombi, ntihaciyeho iminsi aba ahamagawe no mu Ikipe y’igihugu kumyaka 18. Haheruka igitego yatsinze muri Cecafa bamwe bati ubutaha azatsinda byinshi, yitabira imikino ya Chan irangira adakinye numwe.

Gusa icyaje kugaragara nuko aho yashyiraga igitego kuri instagram ubu hasigaye hariho amafoto yarahindutse umunyamideri siwe wenyine uyumusore kuko hari nundi babyirukanye mu kibuga ..

Ibihe birahinduka na Abeddy agahinduka.

Yitwa Biramahire Abeddy umwe mubataka u Rwanda mumikino ruheruka rwagenderagaho, ndetse n’ikipe ya Police FC Akinira nayo niwe igenderaho.

Numwe mubari bitezweho ibitangaza ariko ubu aho bigeze ubajije abantu ko bizakorwa bagutera amabuye, gusa nawe intero ni yayindi , ahajyaga igitego kurukuta rwe rwa Instagram ubu hasigaye hariho amafoto yamamaza imyenda.

ikizere yashyize mu banyarwanda kiri kuyoyoka.

Aba basore bose Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy nibamwe mubari bitezweho kuyobora ubusatirizi bw’ikipe yigihugu ahazaza, gusa Nikumwe baca umugani bavuga ngo ntagahora gahanze.

Bo barasa nabibagiwe inshingano, ahubwo batwereka akazi kandi barimo ko kumurika imideri,  ahamurikiragwa ibitego byatsinzwe ubu hari kumurikwa amafoto yabo berekana imyambaro.

ubu hagezweho photoshot muri car freezone.

 

 

Dore ibyasimbuye aho twareberaga ibitego byatsinzwe.

 

 

 

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma