Bamwe mu bagore b’abasirikare ba FARDC baguye ku rugamba batangaje ko bagiye kwigaragambya bambaye ubusa, kubera imibereho mibi barimo nyuma y’uko Leta ibahagarikiye amafaranga y’inkunga bahabwaga.
Ibi bije nyuma y’uko igisirikare cya Congo gitangaje gahunda yo gukora igenzura ryimbitse ku basirikare bapfuye n’abagikora, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abari mu ngabo. Ibi byatumye Leta ibanza guhagarika amafaranga yahabwaga imiryango y’abaguye ku rugamba, kugeza igenzura rirangiye.
Iyi gahunda ariko ntiyishimiwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare, barimo Lt. Gen Johnny Luboya Nkashama, Guverineri w’Intara ya Ituri.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda idakwiye gukorwa mu gihe hari intambara, kuko ishobora guca intege abasirikare bari ku rugamba.
Yagize ati: “Iki kibazo cyo kumenya abapfakazi gihoraho… Twe turi ahabera intambara, ntabwo bakwiye kuza kuturangaza no kutuca intege kubera ibyo.”
Yavuze ko yagaragarije Perezida Tshisekedi ikibazo cy’abasirikare bake, ashimangira ko nko mu mujyi wa Goma wafashwe na M23/AFC, ubuke bw’abasirikare bwagaragaye cyane.
Lt. Gen Luboya yavuze ko niba umusirikare amenye ko urupfu rwe ntacyo ruzamarira umuryango we, na we azatakaza icyizere, bikagabanya ubushake bwo kurwana.
Gen. Luboya yavuze ko abasirikare bahawe ibiryo bigenewe iminsi 15 aho kuba ukwezi, kandi ngo amafaranga ahabwa ingabo atangwa na Minisiteri y’Ingabo.
Ati: “Ayo ni yo mafaranga bampa, kandi abasirikare barambaza. Ntabwo byumvikana ukuntu umusirikare ari ku rugamba, ariko ubuyobozi bumuha ibyo kurya bidahagije.”
Uyu musirikare yasabye ko ibiri gukorwa bijya mu mucyo no mu kuri, kugira ngo bitarushaho guteza umwuka mubi mu ngabo za FARDC.
Abapfakazi bo bavuga ko babayeho nabi, kandi Leta itabibuka. Ni yo mpamvu bamwe mu bagore batangaje ko bazajya mu mihanda bambaye ubusa, kugira ngo bagaragaze uburibwe bafite no gusaba ko bafashwa nk’uko byahoze.
Iki kibazo kije gikurikira ibindi birego bya ruswa bimaze iminsi bivugwa mu ngabo za Congo. Mu kwezi gushize, FARDC yatangaje ko irimo gushakisha Col. Nkulu Kilenge Delphin, ushinjwa kunyereza amafaranga yagombaga guhabwa abasirikare na Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, igisirikare cya Congo ntikiragira icyo gitangaza ku bijyanye n’izi mpungenge z’abasirikare n’abapfakazi babo. Ariko bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibibazo nk’ibi bikomeje kugaragaza ubushobozi buke n’akajagari mu micungire y’ingabo za FARDC.