Mu Karere ka Nyagatare, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire ruherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, haravugwa inkuru y’urugomo rudasanzwe rwakozwe n’abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, bateze abarimu babo barabakubita babagira intere, umwe baramukomeretsa bikomeye mu mutwe.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM), nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri n’abiga guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu.
Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko abafana b’ikipe y’abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri batishimiye uko umukino wasojwe, aho batsinzwe igitego 1-0, ndetse bakavuga ko imisifurire itabanyuze. Ibyo byababaje bamwe muri bo bituma bafata umwanzuro wo gutega abarimu babo bavuye ku ishuri.
Umwe mu barimu bari mu bagabweho igitero, yatangaje ko ubwo bari basohotse ari batandatu, bahuriye n’abana bafite ibibando. Babiri muri bo bahise biruka kubera ubusaza, abandi bagerageza guhunga ariko umwe ahita aterwa icyuma mu mutwe arakomereka cyane.
Yagize ati: “Twari abarimu batandatu. Babiri ni abasaza bahise biruka, abandi natwe twari tugiye guhunga. Umwe bamuteye icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi baragerageza kumutera ariko akinga amaboko.”
Uwo mwarimu wakomeretse yajyanywe kwa muganga aho yapfutswe mu mutwe kubera igikomere gikomeye yatewe n’icyuma. Ubuyobozi bw’ikigo bwamusabye gutanga ikirego kugira ngo hakorwe iperereza, ababigizemo uruhare bahanwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo John, yemeye ko aya makuru ari impamo, ariko kugeza ubu nta mwana uratabwa muri yombi.
Yagize ati: “Abarimu twabagiriye inama ko batanga ibirego, ubundi inzego z’umutekano zikabikurikirana. Ni urugomo rw’abana, bateze abarimu, ntabwo ari ubundi bugizi bwa nabi.”
Yongeyeho ko ari igikorwa cy’ubugome cyakabaye kitarangwa mu banyeshuri, by’umwihariko bagikoreye ababarera, abasaba kugira ikinyabupfura n’ubwubahane ku barimu babo.
Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku byabaye, aho abazagaragara ko babigizemo uruhare bazagezwa imbere y’ubutabera.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje impungenge ku myitwarire y’abanyeshuri ikomeje kugenda ihinduka, basaba ubuyobozi bw’amashuri gushyira imbaraga mu biganiro byo kongera uburere mboneragihugu n’indangagaciro mu rubyiruko.