Ubuyobozi bw’urubyiruko rw’Abanye-Congo binyuze muri bwana Mutingwa Alimas Richard, bwamaganye bivuye inyuma icyemezo cyafashwe n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’iterambere ry’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, cyo kudafasha igisirikare cya leta ya Congo ku rwanya M23. Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Nitangazo ryashyizwe hanze n’aba bayobozi b’urubyiruko ruherereye mu Ruvunge, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, itariki ya 04 Gashyantare 2024.Â
Urubyiruko rw’Abanyekongo muri iryo tangazo bavuga ko SADC yasuzuguye amategeko agenga igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko kandi iz’i ngabo za SADC zirengangije amategeko yashizweho na SADC.Â
Aya mategeko  avuga ko ibyo bihugu bizafatanya mubya gisirikare kurwanya imitwe y’iterabwoba izaba yibasiye kimwe mu bihugu bigize uy’u muryango bagashimangira ko bo batakwihanganira icyemezo cyaje gufatwa n’Ingabo z’uriya muryango.Â
Iri tangazo rivuga rigaragaza ko ingabo za SADC zari zahakaniye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, na Wazalendo gufatikanya nabo guhangana na M23, kuri ubu ihanganye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.Â
Muri iryo tangazo, uru rubyiruko ruvuga ko iki cyemezo SADC yagifashe ishingiye ko ingabo za FARDC zifatanya n’imitwe y’itwaje imbunda irimo na Wazalendo ndetse na FDLR.Â
Rukomeza ruvuga ko SADC yanzuye ko mugihe igisirikare cya leta ya Kinshasa izajya ku rugamba ifatanije na Wazalendo, FDLR n’indi mitwe bizatuma badakorana n’uyu muryango wa SADC.Â
Uru rubyiruko kandi ruvuga ko abanyekongo bagomba guhagurukira rimwe bakurikije ingingo ya 63,1 na 2, byo mu itegeko nshinga rya RDC, ivuga ko buri munyagihugu ko afite uburenganzira bwo kurwanira ubusugire bw’igihugu cye, mugihe cyagabweho ibitero biva hanze ya cyo.Â
Basoza bavuga ko bamaganye ingabo za SADC, banasaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusesa amasezerano yashizweho umukono n’ibihugu byibumbiye mu muryango wa SADC, yari agamije gukorera hamwe mu bya gisirikarendetse banayisaba gusezerera ingabo za SADC zikava ku butaka bwa cyo.Â
Itangazo ry’u rubyiruko rw’Abanyekongo bo muri teritware ya Uvira, barisohoye mugihe ingabo za SADC zari zimaze kunanirwa urugamba baje gufashamo FARDC n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba n’abacancuro bafatanya kurwanya M23.Â
Ninyuma y’intambara ikomeye yasize M23 y’irukanye ingabo za SADC, iz’u Burundi, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo, mu bice byinshi biherereye muri teritware ya Masisi, SADC nabo bafatanije bahungira mubice byo muri Kivu y’Amajy’epfo.Â
Kugeza ubu haravugwa ko ihuriro ry’Ingabo zifatanya na FARDC kurwanya M23, zikomeje guhungira mu zindi ntara zigasiga ibice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.Â