Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rizwi nka FCC, ryasabye Abanye-Congo bose guhaguruka bagamagane gahunda ya Leta igamije gukurikirana Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, mu nkiko.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamaze gusaba Sena kwambura Kabila ubudahangarwa, kugira ngo atangire kuburanishwa.
Ku wa 2 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena Michel Sama Lukonde yemeje ko ubwo busabe buri gusuzumwa hakurikijwe Itegeko Nshinga rya RDC.
Minisitiri Mutamba yavuze ko Kabila, wabaye Perezida kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akekwaho ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, kujya mu mutwe w’iterabwoba, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibi byose bikaba bifitanye isano n’uruzinduko yagiriye i Goma ku wa 18 Mata, aho Leta ivuga ko yagize uruhare mu gushinga ihuriro AFC/M23.
FCC yamaganye ibi birego, ishimangira ko gukurikirana Kabila binyuranyije n’amategeko, kuko akiri Senateri ufite uburenganzira n’ubudahangarwa buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Iri huriro ryavuze ko ibi bigaragaza imikorere y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, irangwa n’igitugu, risaba abaturage bose guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubwo butegetsi.
Mu itangazo ryabo, FCC yagize iti: “Turahamagarira Abanye-Congo bose n’abadushyigikiye, guhagurukira rimwe mu gihugu hose bagahagarika ubutegetsi bw’igitugu, kandi bagaharanira uburenganzira n’ubwisanzure twaharaniye, ubu bukomeje kugerwaho.”
Kabila ashinjwa kuba akiri umwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23 guhera mu mwaka ushize, ariko ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe 2025, yateye utwatsi ibyo birego, avuga ko ari ibinyoma kandi nta bimenyetso bifatika bihari.