Kuri iyi tariki yagenwe na ONU nk’umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo ku isi raporo igaragaza uko ibyishimo bihagaze ku isi uyu mwaka yibanze ku kureba ku byishimo mu bantu hakurikijwe ikiciro cy’imyaka barimo.
Kuva mu 2012, ONU yemeje tariki 20 Werurwe(3) nk’umunsi mpuzamahanga w’Ibyishimo kugira ngo abantu “bazirikane umwanya ukomeye w’ibyishimo mu mibereho yabo”
Muri rusange, iyi raporo ikorwa n’ikigo Gallup ivuga ko ku migabane yindi y’isi, uretse i Burayi, ibyishimo byaragabanutse mu bantu bakuze (imyaka 50 kuzamura) ugereranyije no mu myaka 10 ishize, kugabanuka kunini kwabonetse muri Africa yo munsi ya Sahara.
Iyi raporo y’uyu munsi ihuza amakuru ya 2020 kugeza 2023 ivuga ko mu duce twose tw’isi ibyiyumvo bibi (negative emotions) byabonetse mu bagore kurusha mu bagabo.
Ivuga kandi ko muri rusange ku isi hose urubyiruko (hagati y’imyaka 15 na 25) rwateye intambwe mu kunyurwa n’ubuzima guhera mu 2019 kurusha uko byari bimeze mbere.
Iyi raporo ikurura impaka kuri benshi bibaza ku byo itangaza iyo bagereranyije n’ibyo babona biri mu bihugu, nk’aho Ukraine yinjiye mu mwaka wa gatatu iri mu ntambara iza ku mwanya wa 105 ku isi, cyangwa Libya yashegeshwe n’intambara ari iya 66 kuri uru rutonde.
U Burundi n’u Rwanda ntabwo biri ku rutonde rw’uyu mwaka, nk’uko bitari ku rw’umwaka ushize. Ahanini kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.
Abakora iyi raporo bapima bate ibyishimo?
Gallup ivuga ko ubushakashatsi bwabo bukorwa ku bantu 1,000 kuri buri gihugu kiri ku rutonde buri mwaka, aho basubiza ibibazo bitandukanye ku mibereho yabo; ibyo binjiza, ikigereranyo cy’imyaka yo kubaho, ruswa, ubuvuzi, ubwisanzure, ndetse no kugira ubuntu.
Iki kigo kivuga ko ibyo byose bishyirwa ku bipimo bitatu by’imibereho myiza ari byo; isuzuma ry’ubuzima, ibyiyumvo byiza, n’ibyiyumvo bibi (negative emotions) kugira ngo bagere ku biri muri iyi raporo.
Ibitangazwa muri iyi raporo biba ari ikigereranyo cy’imyaka itatu ishize cya biriya bipimo bitatu “kuko amakuru menshi kandi y’igihe kinini atuma haba ibigereranyo biruseho kwizerwa”.
Hagati aho, kuri uyu munsi, ONU ihamagarira umuntu wese w’ikigero icyo ari cyo cyose “kwifatanya mu kwishimira uyu munsi mpuzamahanga w’ibyishimo”
Ku rutonde ruriho ibihugu 143, ibihugu 10 bya mbere byishimye kurusha ibindi ntibyahindutse cyane guhera mbere ya Covid.
Finland iracyaza imbere ikurikiwe na Denmark, kandi ibihugu bitanu byose byo mu burayi bwa ruguru ahazwi nka ‘Nordic countries’ biza mu 10 bya mbere kuri uru rutonde.
Ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byarazamutse kuri uru rutonde, imwe mu mpamvu zatumye ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubudage bisubira inyuma kuri urwo rutonde.
Ibihugu 10 bya mbere
1.Finland
2.Denmark
3.Iceland
4.Sweden
5.Israel
6.Netherlands
7.Norway
8.Luxembourg
9.Switzerland
10.Australia
Ibiza imbere muri Africa
- Libya
- South Africa
- Algeria
- Congo (Brazzaville)
- Mozambique
- Gabon
Ibiri imbere mu karere
- Kenya
- Uganda
- Tanzania
- Congo (Kinshasa)