Thursday, May 22, 2025
Thursday, May 22, 2025
spot_img
HomePolitikeAbanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR bakirije Minisitiri Murasira uruhurirane rw’ibibazo bitabarika

Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR bakirije Minisitiri Murasira uruhurirane rw’ibibazo bitabarika

Abanyarwanda benshi bari bamaze imyaka myinshi barabayeho nk’ingwate z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye gutaha ari benshi nyuma yo koroherezwa na M23.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Abo batashye cyane cyane baturutse mu bice byari bikiri mu maboko ya FDLR, aho M23 yabashije guca inzira ibageza iwabo. 

Kuwa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, abantu 360 bahawe ikaze bageze ku butaka bw’u Rwanda, bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote, iherereye mu murenge wa Bigongwe, Akarere ka Nyabihu.  

Iyi nkambi igomba kubakira by’igihe gito, mu gihe bari kubarurwa no gutegurirwa koherezwa mu turere bakomokamo. 

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yabasuye kuwa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, umunsi umwe gusa nyuma y’uko bahagera. Abo baturage bamugejejeho impungenge n’ibibazo by’ubuzima bushya bagiye gutangira mu Rwanda, birimo kubura aho baba, kutagira imitungo, cyangwa kuba batazi inkomoko yabo. 

Mu bo batashye harimo abana n’urubyiruko bavutse muri Congo batazi inkomoko y’imiryango yabo, abari baragurishije ibyabo mbere yo guhunga, abagore bashakanye n’Abakongomani batashye bonyine n’abana babo, n’abandi bafite inkuru zinyuranye. 

Aba baturage basabye ibisobanuro ku buryo bazabaho, cyane ko hari n’abatari kumwe n’imiryango yabo cyangwa batayizi, ndetse n’abatagira imitungo. Ibi bibazo byabaye ikibazo gikomeye kibakeneyeho ibisubizo. 

Mu gusubiza, Minisitiri Murasira yabahumurije avuga ko atari bo ba mbere basubiye mu gihugu bafite ibibazo nk’ibyo, kandi ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda zihariye zo gufasha buri wese. Yabashishikarije kutagira ubwoba, abasaba kugira icyizere mu gihugu cyabo cy’u Rwanda. 

Yagize ati: “U Rwanda rufite gahunda yo kwakira no gutuza buri Munyarwanda. Ntimukwiye kugira impungenge. Twakiriye benshi mbere yanyu bafite ibibazo nk’ibi, kandi byabonewe ibisubizo. Nta Munyarwanda uzabura aho kuba cyangwa icyo kurya.” 

Minisitiri yavuze ko mu gihe cyo kubarura ari bwo hazamenyekana neza ibibazo bya buri wese, bityo inzego zirebwa zikabifataho ingamba hakurikijwe uko ikibazo gihagaze. Ubu batangiye no gufotorwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa birimo indangamuntu. 

Yongeyeho ko n’ubwo batashye, bitavuze ko badafite uburenganzira ku mitungo n’imiryango yabo iri muri Congo. Yavuze ko bashobora kujya kuyisura, cyangwa bakajya kugurisha imitungo yabo mu gihe bayifiteho uburenganzira, ariko bakagumana ubwenegihugu bw’u Rwanda. 

Kugeza ubu, abamaze gutahuka bamaze kugera ku 1,156, barimo n’abandi 896 batashye kuwa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, boherejwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Biteganyijwe ko impunzi zose zitegerejwe kugera ku 2,500. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe