Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeAbanyarwanda 360 bafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda batabawe.

Abanyarwanda 360 bafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda batabawe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 300 bari bamaze igihe barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka wa Grand Barrière mu Karere ka Rubavu, aho bashyikirijwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mbere yo koherezwa mu Kijote Transit Camp, ahazabera igikorwa cyo kubasuzuma no kubaha ubufasha bw’ibanze. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Prosper Mulindwa, yavuze ko aba bageze mu Rwanda ari igice cy’itsinda rinini ry’Abanyarwanda bari barabujijwe gutaha n’imitwe yitwaje intwaro, aho biteganyijwe ko n’abandi bagera ku 2,000 bazagarurwa mu bihe bitandukanye. 

Yagize ati: “Iki ni igikorwa gikomeje cy’ubutabazi n’ubufasha kigamije gutuma Abanyarwanda bose bari mu kaga n’icuruzwa ry’abantu bashobora gusubizwa mu buzima busanzwe mu gihugu cyabo.” 

Aba bagarutse mu gihugu barimo abagore, abagabo n’abana, bose bakaba bagiye kwakirwa no kugirirwa igenzura ry’ubuzima, uburere n’imibereho, kugira ngo hamenyekane neza ibyo bakeneye kugira ngo babashe kongera kubaho mu buryo buboneye. 

Iki gikorwa ni kimwe mu bigaragaza ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu kurengera abaturage bayo aho bari hose, no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe ikorera mu mashyamba ya Congo, by’umwihariko umutwe wa FDLR. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe