Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko hagati ya Kamena 2024 na Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 bagaruwe mu gihugu bavanwe mu bihugu bitandukanye aho bari barajyanywe mu bucuruzi bw’abantu.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2025, mu kiganiro RIB yagiranye n’abanyamakuru cyagarukaga ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.
Amakuru ya RIB agaragaza ko hagati ya Kamena 2019 na Nyakanga 2024, abantu 39 basubijwe mu Rwanda bavuye ku kibuga cy’indege, bari mu nzira zo kujyanwa gucuruzwa.
Mu gihe hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025, abandi 57 bari bafite umugambi wo kujyanwa mu bucuruzi bw’abantu ariko habayeho kuwuburizamo mbere y’uko bagenda.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko ku itariki ya 23 Mata 2025, Abanyarwanda 10 bari bajyanywe muri Myanmar bakahakoreshwa imirimo y’agahato ndetse n’ibikorwa bitemewe byiganjemo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga, bagaruwe mu gihugu nyuma y’uko habayeho ubufatanye n’inzego z’umutekano.
Dr. Murangira yavuze ko umubare w’abashorwa mu bucuruzi bw’abantu utagomba kureberwa ku bwinshi, ahubwo ko n’umuntu umwe ugerwaho n’icyo cyaha aba ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo cy’iteshagaciro ry’ubuzima bw’umuntu, aho ahindurwa igikoresho cyangwa igicuruzwa mu nyungu z’abandi.”
Yanasobanuye ko kurwanya iri curuzwa bihura n’imbogamizi, cyane ko bamwe mu bashukwa bumva ko abababujije kujya hanze baba babiciye amahirwe yo kubona akazi keza cyangwa urukundo ruri mu mahanga.
Dr. Murangira yavuze ko abantu benshi bashukishwa akazi keza muri za “call centers”, babwirwa ko bazajya bahembwa hagati ya $1,000 na $1,500, ndetse ko uko bazagenda bitwara neza ari na ko umushahara uzazamuka.
Yongeyeho ko hari amayeri mashya akoreshwa mu gushuka abantu, arimo kubizeza amashuri yo hanze, buruse, visa n’ibindi bikorwa by’ababeshya ko babafasha kubona ubuzima bwiza mu mahanga.
Ibi bikorwa byifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibigo by’amahugu aho batanga serivisi zijyanye no kubona viza, amashuri cyangwa imirimo hanze.
Mu buryo rusange, icuruzwa ry’abantu rikorerwa mu byiciro bitatu: gushaka abantu, kubashuka hakoreshejwe amayeri, no kubajyana bagakorerwa ibikorwa by’inyungu z’abandi.
Dr. Murangira yavuze ko bamwe bajyanwa bagakoreshwa nk’abacakara, abandi bagashyirwa mu buraya, abandi bagakurwamo ibice by’umubiri, ndetse hakaba n’urubyiruko nk’urwajyanywe muri Myanmar rukoreshwa mu bikorwa by’ubujura bw’ikoranabuhanga n’ibindi byaha.
Yasoje avuga ko nubwo icuruzwa ry’abantu mu Rwanda rifite igipimo kiri hasi, nibura rigeze kuri 0.4% ku baturage 100,000, bikaba ari ikibazo gikwiye kwitabwaho cyane.
Leta y’u Rwanda ikorana n’ibihugu bikunze kugaragaramo ibikorwa byo gucuruzwamo Abanyarwanda, mu rwego rwo gukumira iki cyaha n’ubundi bwoko bw’abakora ibikorwa nk’ibi bihonyora uburenganzira bwa muntu.