Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAbana bakiri bato basaga 1000 binjijwe ku gahato mu ngabo za FARDC...

Abana bakiri bato basaga 1000 binjijwe ku gahato mu ngabo za FARDC ziri gukubitwa uruhenu mu mirwano zihanganyemo na M23

Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2024, FARDC yafashe Urubyiruko rugera ku 786 rw’Abanyekongo rurimo Abakobwa n’Abahungu bakiri bato, ibinjiza mu gisirikare cyayo ngo baje guhangana n’Intare za Sarambwe (M23). 

Uru rubyiruko rw’Abanyekongo binjijwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahanini bavanwe mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru. 

Ubwo yinjizaga uru rubyiruko mu gisirikare ku gahato, muvugizi wa FARDC muri Sokola 1, Captain Muwalushayi Antony yagize ati: “M23 iterwa inkunga n’u Rwanda bityo mu bice M23 irimo urubyiruko 786 barimo abakobwa 26, biyemeje kujya mu Gisirikare cya RDC.” 

Yakomeje agira ati: “Aba basore bakunda igihugu cyabo banze gufatanya n’abanzi, bose biyemeje gukorera igihugu kurwanira ibendera ry’igihugu, guhorera ababyeyi babo, abavandimwe na bashiki babo.” 

Aba bana bakiri bato bagiye bashimutwa muri biriya bice twavuze haruguru kandi  bivugwa ko bazahabwa imyitozo mu kigo cya gisirikare cyitiriwe cyitiriwe Chiko Tshitambwe. 

Iki kigo kikaba giherereye mu birometre 12 uvuye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu ya ruguru. 

Colonel Faustin Ndakala, ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare cya FARDC, yavuze ko aba bana baza guhurizwa kuri site ya Rwindi, muri teritware ya Rutsuru, mbere yuko boherezwa mu kigo cya Chiko Tshitambwe, i Beni. 

Bivurwa ko urubyiruko rurenga 40000 rw’abasore n’inkumi bakiri bato bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC, kuva mu mwaka wa 2023 kugeza ubu. 

Hagati aho ishami rw’umuryango w’Abibumbye, Monusco ndetse na UNICEF, bakoze igenzura rya nyirarureshwa hagamijwe kurwanya ko abana binjizwa mu gisirikare, gusa iri genzura nta musaruro ritanga. 

Ibi bibaye mugihe imirwano yo ikomeje kubica bigacika muri teritware ya Masisi, hagati y’intare za Sarambwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Kugeza ubu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’ingabo ziri kurwana ku ruhande rwa zo bakomeje gukubitwa uruhenu n’abarwanyi b’Intare za sarambwe, mu mirwano FARDC n’abambari bayo bakomeje kumisha ibisasu byinshi ku baturage b’inzirakarengane. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights