Abakunzi ba Chelsea bakomeje kwifuza ko umukinnyi w’iyi kipe yagurishwa kubera ko yanze gusohoka mukibuga ngo asimburwe

Abakunzi b’akadasohoka b’ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza, bakomeje kwifuza ko umunyezamu w’iyi kipe witwa Kepa Arrizabalaga yayisohokamo akagurishwa nyuma yo kwanga gusohoka mukibuga ubwo umutoza w’iyi kipe witwa Maurizio Sarri yari amusimbuje.

Ikipe ya Manchester City yegukanye igikombe cy’igihugu cy’ubwongereza cyizwi nka Carabao Cup nyuma yo kwinjiza penaliti enye kuri eshatu k’umukino iyi kipe yari imaze kunganyamo ubusa k’ubusa na Chelsea hakitabazwa penaliti.

Mbere y’uko batangira gutera penaliti, umutoza a Chelsea yashatse gusimbuza umunyezamu uhenze mumateka ya ruhago witwa Kepa Arrizabalaga, aho uyu mutaliyani yashakaga kwinjiza Willy Caballero mukibuga , umunyezamu ukomoka mugihugu cya Argentina akaba asanzwe azwiho kwitwara neza mubijyanye no gufata penaliti.

Gusa Kepa Arrizabalaga uheruka kugurwa miliyoni 71.6 zose z’amapawundi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi yazamuye akaboko ke azunguza urutoki maze abwira umutoza we ko atifuza gusohoka mukibuga, ibintu byatunguye cyane abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakunzi ba Chelsea batandukanye ku isi hose.

Uyu munyezamu yakomeje kujya mumazi abira nyuma yo gukuramo penaliti imwe gusa ya Mnachester City, bigatuma igikombe gihita cyegukanwa n’iyi kipe y’abanyamujyi b’I Manchester aho gutaha m’uburengerazuba bwa London.

Nyuma y’uyu mukino, abakunzi ba Chelsea bahise bagaragaza ko bifuza ko Kepa Arrizabalaga yasohoka muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru m’uburengerazuba bw’umujyi wa London, nk’uko bahise babigaragariza kunkuta zabo za twitter.

Hari ukoresha amazina ya Mxwll wagize ati:”Uyu munsi wakoze amakosa akomeye. Werekanye urwego ruciriritse. Ntabwo ukwiye kuba wambara ubururu. Ukwiye gusaba umutoza imbabazi. Nsohokera mu ikipe.

Hari undi ukoresha amazina ya Kubajedicka k’urubuga nkoranyambaga rwa twitter wunze murya bagenzi be maze agira ati:”Iki nicyo gikorwa cyambere kitari icya kinyamwuga nabonye mumateka yajye! Ese Kepa urakomeje koko? Nsohokera mu ikipe.