Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeAbakomando u Bubiligi buheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari...

Abakomando u Bubiligi buheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari gutegura ibitero simusiga?

Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma ku itariki ya 27 Mutarama, ubuyobozi bw’ibihugu byo mu Muryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ndetse n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byatangiye ibikorwa byo gushaka igisubizo cy’amahoro.  

Icyakora, ku rundi ruhande, u Bubiligi, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byongereye imikoranire ya gisirikare, bishyira imbaraga mu mugambi wo kurwanya inyeshyamba za AFC/M23. 

Hagati muri Werurwe, ibimenyetso byagaragaje ko hari indege nyinshi za gisirikare zakoze ingendo hagati ya Buruseli, Kinshasa na Bujumbura. Izi ndege zarimo izatwaye ibikoresho bya gisirikare n’intumwa za gisirikare.  

Ku itariki ya 21 Werurwe, indege ya Falcon 8x y’Ingabo zirwanira mu kirere cy’u Bubiligi yageze i Bujumbura itwaye abakozi batatu ba gisirikare. Ubuyobozi bw’indege mu Burundi bwirinze gushyira mu nyandiko uruhushya rwayo rwo kugwa, bigaragaza ubushishozi mu guhisha aya makuru. 

Ku wa 22 Werurwe, iyi ndege yasubiye i Buruseli itwaye abasirikare umunani b’Abarundi. Ntabwo haramenyekana ubutumwa bw’izo ntumwa.  

Mu minsi ine mbere yaho, indi ndege y’u Bubiligi yari yageze i Kinshasa ikomereza i Kindu, aho Ingabo z’Ababiligi zigera kuri 500 zagejejwe hamwe n’ibifaru ndetse n’indege zitagira abadereva, mu rwego rwo gufasha ingabo za DRC kurwanya M23. 

Ku wa 24 Werurwe, indi ndege y’Ingabo za DRC yari itegerejwe i Bujumbura iturutse i Kinshasa, bivugwa ko yari itwaye indege zitagira abadereva kugira ngo zifashe u Burundi kuko cyari cyamaze gutakaza izari zihari. 

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRC, waje atwaye ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi bugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono muri Kanama 2023.  

Aya masezerano yatumye u Burundi bwohereza ingabo zisaga 15,000 mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kurwanya AFC/M23. 

Raporo zivuga ko u Burundi bwahawe miliyoni 2$ nk’ingurane y’aya masezerano, ndetse buri musirikare w’u Burundi ubarizwa muri DRC yishyurwa amadolari 5,000.  

Ibi bigaragaza inyungu z’ubukungu ziri mu kurwana iyi ntambara, aho bamwe mu bayobozi ba DRC na Burundi babona inyungu mu gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare aho gukurikiza inzira ya dipolomasi. 

Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF), zari mu butumwa bwemewe na SADC mu burasirazuba bwa Congo, zahuye n’ibihombo bikomeye, aho abasirikare 14 bishwe mu mirwano yo mu kwezi kwa Mutarama. 

Byanatumye bamwe muri bo bashyira intwaro hasi bagafatwa na M23 i Goma. Ku wa 12 Werurwe, Minisitiri w’Imari w’Afurika y’Epfo, Enoch Godongwana, yatangaje ko igihugu cyamaze gukoresha miliyari 5 z’Ama-Rand (miliyoni 275$) mu butumwa bwa gisirikare muri DRC. Nyuma y’ibi, SADC yahagaritse ku mugaragaro ubutumwa bwa SAMIDRC, bituma ingabo z’Afurika y’Epfo zigera kuri 800 zihungira i Lubumbashi. 

Ibihugu bya EAC, SADC na Qatar birimo gushyira imbaraga mu biganiro bishobora kurangiza intambara. 

Gusa, Perezida Tshisekedi akomeje gushimangira ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda, yirengagije impuruza za Loni n’abandi bakurikiranira hafi ibibera muri DRC, aho bavuga ko abatutsi bo muri Congo bari mu kaga. 

Ku rundi ruhande, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashinje u Rwanda gutegura intambara ku gihugu cye, avuga ko igihe cyose u Rwanda rwatera Bujumbura ruturutse muri DRC, u Burundi buzihimura bugatera Kigali bunyuze mu Ntara ya Kirundo. U Rwanda rwamaganye ibi birego, ruvuga ko ari ikinyoma gishingiye ku nyungu za politiki. 

Nubwo hari ibiganiro birimo gukorwa, ubushake bwa Ndayishimiye na Tshisekedi bwo gukomeza intambara bushingiye ahanini ku nyungu za politiki n’ubukungu, ndetse no ku rwango rushingiye ku moko, cyane cyane urugirizwa ku Batutsi bo muri Congo.  

Ibi birushaho gutuma amahoro mu burasirazuba bwa Congo akomeza kuba inzozi, aho imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu ntambara aho kuba mu mahoro arambye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights