Mu gihe isi ikomeje kwihuta mu ikoranabuhanga, imidugararo y’umuco, imibanire n’imyitwarire y’urubyiruko nayo iragenda ihinduka ku muvuduko utamenyerewe.
Ni muri urwo rwego umuhanzi w’umunya-Nigeria ukunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, Fireboy DML, aherutse gutangaza amagambo yavugishije benshi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Famous TV, aho yagaragaje impungenge ku miterere n’imyumvire y’abakobwa b’iki gihe, aho yavuze ko “Bafite Nyash, ariko mu mitwe yabo ni Zero.”
Aya ni amagambo atangaje ariko anumvikanisha isesengura rikomeye Fireboy yatanze. Mu rukurikirane rw’ibiganiro byo kumenyekanisha ibihangano bye, Fireboy yahisemo kuvuga ku kibazo cyimbitse cyugarije imibanire y’abasore n’inkumi, cyane cyane urubyiruko rwavutse kuva mu myaka ya 2000 kuzamura.
Yagize ati: “Uyu munsi, kuba wabasha kubona umukobwa mugirana ikiganiro cyiza gisanzwe ni umugisha. Abakobwa hafi ya bose bavutse mu myaka ya 2000 kuzamura icyo bafite bashobora gutanga ni Nyash.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro byubaka, bitarimo amagambo yo gusaba amafaranga cyangwa gusaba gusohokana, byabaye bike cyane ku bakobwa b’iki gihe.
Ati: “Kuba wabasha kubona umukobwa mugirana ikiganiro ntahite akubwira ngo ‘nsohokana’ cyangwa ngo ‘mpa amafaranga’ biba gacyeya. Gusa niba ufite umukobwa mushobora kuganira ukumva atazanyemo ibyo bintu, ujye umenyako ari umugisha.”
Fireboy, uzwi cyane mu ndirimbo nka Bandana, Peru, Vibration, na Like I Do, ntabwo ari umuhanzi usanzwe; ni umwe mu bahanzi bazamuye ijwi ku bibazo bifite aho bihuriye n’imibereho y’urubyiruko, bakabishyira mu ndirimbo no mu bitekerezo bifatika.
Mu buryo busa n’ubusetsa ariko buvuga byinshi, Fireboy agaragaza uko ubuzima bw’urukundo n’imibanire bwahindutse mu gihe cy’iterambere ry’imbuga nkoranyambaga, imyambarire yateye imbere, ndetse n’uburyo abantu babona “uburanga” kurusha “ubwenge”.
Abakobwa benshi muri iki gihe bashishikajwe no gukundwa kubera uko bagaragara—ibibuno binini, ishusho y’umubiri iri “trendy” ku mbuga nka TikTok na Instagram—aho kugira ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, kugira ibiganiro byubaka, cyangwa kugira indangagaciro.
Si ikibazo cy’abakobwa gusa ahubwo ni ikibazo cy’umuco uri kwinjira mu rubyiruko buhoro buhoro, aho “kugaragara” bisimbura “kumera neza mu mutwe.”
Imvugo yo kuvuga ngo abakobwa ni Zero mu mutwe irakanganye, ndetse hari benshi bayifashe nabi. Ariko ni ngombwa kureba mu ndorerwamo y’isesengura aho Fireboy atavuga abakobwa bose, ahubwo agaragaza impungenge z’uko hari umubare munini w’abakobwa b’iki gihe batakibona agaciro ko kugira ubwenge, kwiyubaha, no kugira indangagaciro zo kubaka.
Uyu muhanzi ashimangira ko iyo ubonye umukobwa w’ukuri, mugirana ikiganiro gishingiye ku bitekerezo, atari amafaranga n’imitoma, uba ugize umugisha—kandi ngo ntiwakagombye kumureka.
Fireboy si ubwa mbere agaragaje ko afite ibitekerezo binyuranye n’ibyo abantu benshi b’ibyamamare batinyuka kuvuga.
Mu bihangano bye, akunze kuvuga ku rukundo rufite ishingiro, ku rukundo rutari urw’uburyarya, no ku buzima bushingiye ku kuri.
