Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAbagore 9 barize ayo kwarika nyuma y’uko batawe muri yombi bazira gukomera...

Abagore 9 barize ayo kwarika nyuma y’uko batawe muri yombi bazira gukomera umugore wa Perezida kubera impamvu itangaje

Mu minsi yashize ni bwo hasakaye amakuru ko abagore icyenda bo mu gihugu cya Zimbabwe, bafite hagati y’imyaka 19 na 49 batawe muri yombi bazira gukomera umugore wa Perezida Emmerson Mnangagwa, Auxillia Mnangagwa, ngo kubera batabonye ku biribwa n’imyenda yari arimo gutanga mu gikorwa cy’umuryango w’ubugiraneza cyabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize mu ntara ya Manicaland mu burasirazuba bw’igihugu. 

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Zimbabwe, akanyamuneza ni kose kuri ba bagore icyenda bari batawe muri yombi muri icyo gihugu bashinjwa kuzomera (gukomera) umugore wa perezida, kuko bakuriweho ibirego. 

Ibyo birego byakuweho bitegetswe na Auxillia Mnangagwa, umugore wa Perezida Emmerson Mnangagwa, nkuko amakuru abivuga, asubiramo amagambo ya George Charamba, umuvugizi wa perezida.  

Charamba yasubiwemo agira ati “Umugore wa perezida hamwe n’umukuru wa polisi bemeye ko abapolisi bari bari aho byabereye bakabije.” 

Abo bagore, bafite hagati y’imyaka 19 na 49, bavuzwe ko bashinjwaga ko bari bakomereye Auxillia Mnangagwa, nyuma y’uko batabonye ku biribwa n’imyenda yari arimo gutanga mu gikorwa cy’umuryango w’ubugiraneza cyabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize mu ntara ya Manicaland mu burasirazuba bw’igihugu. 

Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri Zimbabwe baharanira uburenganzira bwa muntu (ZLHR), ryaburaniye abo bagore mu rukiko, ryagize riti “Abashinjacyaha bareze ko abo bagore, bari bicaye hasi, bahagurutse bagatangira kuzomera umugore wa perezida ubwo yari arimo gusoza ijambo rye, bagamije kubangamira ijambo rye no kugaragaza ko batishimiye kuba nta kintu na kimwe yabahaye.” 

Iryo shyirahamwe ZLHR ryongeyeho ko bari bashinjwe kugira imyitwarire “inyuranyije n’amategeko, y’ihohotera no gutuka” umugore wa perezida, nyuma baregwa kugira imyitwarire y’akaduruvayo. 

Iryo shyirahamwe ry’abo banyamategeko ryavuze ko abo bagore bahakanye ibyo birego, bavuga ko bari batawe muri yombi kubera kuva muri icyo gikorwa mu gihe umugore wa perezida yari akirimo kuvuga ijambo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights