Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUncategorizedAbafite ibibazo byo mu mutwe bagiye kujya bafashirizwa ku Bigo Nderabuzima

Abafite ibibazo byo mu mutwe bagiye kujya bafashirizwa ku Bigo Nderabuzima

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko nyuma ya COVID-19 ibibazo byo mu mutwe mu Banyarwanda byiyongereye cyane kubera ingaruka iki cyorezo cyagize ku baturage ndetse imibare y’abashaka kwiyahura ariko ntibabigereho yikuba hafi kabiri.

Umubare munini w’abantu ntibita ku buzima bwo mu mutwe, nyamara umutwe ni wo uyobora ibindi bice byose by’umubiri kandi ukagenga ibikorwa byose muntu akora.

Mu mwaka wa 2018 imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda yerekanaga ko abagera kuri 20,5% mu gihugu hose bafite ibibazo byo mu mutwe, cyaba kimwe cyangwa byinshi.

Nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyayogoje Isi n’u Rwanda, abantu bagatakaza bamwe mu bari babafitiye akamaro abandi bagatakaza imirimo, ibibazo byo mu mutwe byarushijeho kwiyongera.

Umukozi wa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda.

Ati “Nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa ariko ikigaragara ni uko hari ibimenyetso ko COVID-19 yagize ingaruka zitari nziza ku buzima bwo mu mutwe bw’Abanyarwanda.”

Dr Iyamuremye agaragaza ko imibare bavana mu mavuriro yerekana ko abantu bagerageza kwiyahura bakabiteshwa yiyongereye cyane.

Ati “Dukurikije imibare itangwa n’amavuriro, hari ikibazo cy’abantu bagaragayeho ko bashatse kwiyahura noneho wabigereranya n’indi myaka ya mbere ya COVID-19, ugasanga kuva muri 2020 imibare y’abashatse kwiyahura bakabiteshwa, ntibabigereho yariyongereye yikuba hafi kabiri.”

Muri Kanama 2021 hari abantu 248 bashatse kwiyahura bateshwa batarabigeraho, mu gihe muri 2018 hari habonetse abantu 132.

Ikindi kimenyetso Dr Iyamuremye agaragaza ni uko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga ryiyongereye cyane muri iyi myaka.

Umuganga mu Bitaro bya Nyarugenge mu Ishami Ryita ku Buzima bwo mu Mutwe Claudine Mutesi yabwiye IGIHE ko nyuma ya COVID-19 abagana iyi serivisi biyongereye cyane ariko umubare munini w’ababagana ukaba abagore.

Ati “Abarwayi bariyongerye cyane kubera ko hari abantu bahuye n’ibihombo, abandi bapfusha ababo, hari n’abaganga yewe bavuye abarwayi ba Covid-19 na bo barimo abahungabanye, rero abarwayi bariyongereye biturutse ku kibazo cya COVID-19.”

Bitarenze uyu mwaka abafite ibibazo byo mu mutwe bazajya bafashwa kuri buri Kigo Nderabuzima

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda ihari ari ugushyira serivisi zita ku bibazo byo mu mutwe mu bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Dr Iyamuremye ati “Leta yashyize abakozi b’inzobere mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe mu mavuriro menshi ku buryo kuri ubu, hafi 70% by’ibigo nderabuzima byo mu Rwanda bifite abo bantu kandi Leta iracyakomeza kubashyiramo ku buryo mu mpera z’umwaka turimo tuzaba dufite mu mavuriro yose abo bantu.”

Dr Iyamuremye avuga ko abantu bumva hari impinduka zaje mu mikorere y’umubiri wabo bakwiye kwegera amavuriro kuko “Iyo ari nta buzima bwo mu mutwe, nta bundi buzima bwashoboka”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera aherutse gutangariza Abadepite ko kubera ibibazo byo mu mutwe byatewe na COVID-19 hagiye gukorwa ubushakashatsi buzatangira bitarenze mu Ukwakira 2023.

Ati “Hagiye gukorwa inyigo kugira ngo turebe ingaruka COVID-19 yagize ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda, inyigo tukaba turi kuyitegura kugira ngo izatangire mu gihe cya vuba, bitarenze mu kwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira, kugira ngo tubone imibare nyayo itugaragariza uko ikibazo giteye, kugira ngo wenda n’ingamba tubashe kuzihinduraho gatoya, kugira ngo dufashe abaturage bacu.”

Imibare igaragaza ko mu mwaka 2021/2022, ibitaro byita ku buzima bwo mu mutwe by’i Ndera byakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6%, ni ukuvuga 21.993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.

Ikindi giteye inkeke ni uko biriya bitaro hamwe n’ibibishamikiyeho byakira abarwayi bagera kuri 264 ku munsi.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights