Mu mwaka ushize nibwo Sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, batangije gahunda yiswe ’MACYE MACYE’ igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro bitewe n’ubwoko bwa telefone wahisemo.
Icyo gihe Ubuyobozi bwa MTN bwagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha abakiliya bayo kubona izi telefone ndetse bikanazabafasha kubona serivise zinoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe usanga abaturage bakoresha telefone zigezweho ndetse na interineti bakiri hasi ya 25%.
Mu minsi yashize bamwe mu baturage bagiye bafata telefone za macye macye zazanywe na MTN, bazindukiye ku cyicaro cy’iyi sosiyete mu ishami ribishinzwe bajya kubaza impamvu bari gushyira amafaranga kuri konti zabo agakatwa kandi baramaze kwishyura.
Ni nyuma yuko aba bantu bataka ko bamaze kwishyura ideni bayirimo ariko ikaba ikomeza kugenda inafunga telefone zabo ntayindi mpamvu ihari.
Ngo si ibyo gusa kuko bavuga ko basigaye bashyira amafaranga kuri konte zabo bwacya bakayabura kandi baramaze kwishyura ideni ryizo telefone.
Ndetse igitangaje ngo ntibatwara make kuko ushobora no gusigaho ibihumbi 200 bugacya atariho.
MTN ivuga ko iki kibazo cyabayeho ariko ko ubu cyamaze gucyemurwa. Ni mu gihe abaturage bo barekarama gusubizwa ayabo.
Ubwo yatangizaga gahunda ya Macye Macye, umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Kutagira telefone zigezweho zihendutse byakomeje kuba inzitizi ku bakiliya bacu bashaka gukoresha internet muri telefone zigendanwa. Ubufatanye bwacu na Banki ya Kigali buzatuma telefone zihendutse zigezwa ku bafatabuguzi ba MTN.”
Yakomeje agira ati “Twe nka MTN twizerera mu kuba buri Munyarwanda akwiriye kugerwaho n’ibyiza byo gukoresha telefone zigezweho mu buzima bwe bwa buri munsi. Icyiyongereyeho, hamwe na Macye Macye, twiteguye guhanga uburyo bwo gutuma abantu bagerwaho n’ibyiza byo gukoresha Internet.”
Binyuze mu bufatanye bw’impande zombi, Banki ya Kigali niyo isanzwe itanga amafaranga agurwa izo telefone zizajya zihabwa Abanyarwanda kugira ngo bagende bazishyura gahoro gahoro.
Ni ukuvuga ko niba ugiye ugafata telefone ugomba kwishyura mu byiciro, Banki ya Kigali izakubera nk’umwishingizi kuko yo izajya ihita yishyura igiciro cyose cy’iyo telefone noneho wowe ya mafaranga ‘Macye Macye’ uzajya wishyura ajye ajya kuri Banki ya Kigali, yiyishyure kuzageza igihe uzarangiriza kwishyura.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagize ati “Twishimiye gufatanya na MTN Rwanda muri ubu buryo bwo gutera inkunga Abanyarwanda bashaka gutunga telefone zigezweho, ni gahunda twizeye ko izafasha mu kugeza telefone zigezweho ku Banyarwanda no kubaka ubushobozi bw’abaturage.”
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko iyi gahunda ije kunganira gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazihawe.
Kugeza ubu sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ifite abafatabuguzi basaga miliyoni zirindwi.