Abafana ba Rayon Sport bariye karungu nyuma yo gutsindwa na APR Fc.dore icyo basaba abakinnyi.

APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wari uw’ikirarane muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 25 Gashyantare 2018.

Uyu mukino w’ishiraniro wari utegerejwe na benshi, ntiwagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Bizimana Djihad wari ufite amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina ku ruhande rwa APR FC na Dominique Savio Nshuti wavuye muri AS Kigali uzemererwa gukina imikino yo kwishyura. Rayon Sports ntiyari ifite rutahizamu umaze iminsi ayirokora Hussein Tshabalala wavuye mu Amagaju, mu gihe Chris Mbondi na Yacine Mugume bashyizwe hanze kubera umubare w’abanyamahanga.

Nk’abatoza batashakaga gutsindwa igitego cya kare mu mukino ukomeye, Karekezi Olivier wa Rayon Sports na Jimmy Mulisa wa APR FC basabye abakinnyi babo kurinda izamu mu minota ya mbere. Ibi byatumye umwanya munini umupira ukinirwa hagati mu kibuga n’uburyo bwabonetse ku ruhande rwa APR FC kuri coup franc yo hafi y’urubuga, Muhadjili Hakizimana ayitera mu rukuta.

Ku burangare bw’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame utabashije kumvikana na ba myugariro be, APR FC yafunguuye amazamu ku gitego cya Muhadjili Hakizimana wahise ajya kucyishimira yambura umupira yereka abafana nimero 10, umusifuzi Hakizimana Louis ahita amuha ikarita y’umuhondo.

APR FC yongeye kubona andi mahirwe imbere y’izamu, Bakame afata umupira ahita awohereza imbere, Kwizera Pierrot agerageza ishoti ryo hanze y’urubuga rw’amahina umupira uca hanze gato.

Nubwo Rayon Sports ariyo yari ku gitutu ishaka igitego cyo kwishyura, mu kibuga nta kidasanzwe abakinnyi bakoraga byatumye APR FC ihererekanya neza, Issa Biririmana aca mu rihumye Ange Mutsinzi ashaka igitego cya kabiri ariko Bakame amubera ibamba afata umupira.

Ibintu byabaye bibi kuri APR FC ku munota wa 40 ubwo Muhadjili yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera kugwa mu rubuga rw’amahina ashaka penaliti, ahita ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Byari amahirwe kuri Rayon Sports gukina n’ikipe ituzuye iminota 50 ndetse igice cya kabiri gitangiye umutoza Karekezi yakoze impinduka akura mu kibuga Niyonzima Olivier aha umwanya Yannick Mukunzi bidatinze akuramo Nahimana Shassir wasimbuwe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Byatumye itangira kwiharira umupira ndetse ihusha uburyo bubiri imbere y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves. Mulisa yabonye ko atangiye kurushwa yahise akuramo Iranzi Jean Claude aha umwanya Nshuti Innocent wafatanyije na Issa Bigirimana, Ikipe y’Ingabo yongera kugaruka mu mukino.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma