Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mana tabara abana bacu! Umunyarwanda Ncuti Gatwa uryamana n’abo bahuje ashaka kubaka ishuri mu Rwanda

Umunyarwanda Mizero Ncuti Gatwa usanzwe uryamana n’abo bahuje ibits!na akaba akomeje kubaka ibigwi muri sinema ku Isi, yatangaje ko ashaka kubaka ishuri mu Rwanda. 

Ncuti Gatwa yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na TIME Magazine, aho yabanje kuvuga ko mu buzima bwe mbere yo kumenyekana yabanje gutakaza icyizere cy’ubuzima. 

Ubwo yaganiraga na kiriya kinyamakuru kiri mu bitangazamakuru bikomeye, Ncuti Gatwa yagize ati “Kubera ko nabaye umwana wo ku muhanda, ntabwo natekerezaga ko hari igihe nzabyuka nkareba amafaranga ari kuri konti yanjye, cyangwa se hari ibiryo muri ‘Frigo’ yanjye.’’ 

Avuga ko filime aheruka kugaragaramo yitwa ‘Sex Education’ yamuhinduriye ubuzima yagaragaje ko yaje atazi uko ejo hazaba hameze.  

Gusa nyuma yo gukina muri iriya Filime yahise atangira kubona ubuzima buhinduka ndetse agura inzu mu majyepfo ya Londres mu Bwongereza aho asigaye aba ubu. 

Nyuma yo kwinjiza agatubutse, Ncuti Gatwa yavuze ko ashaka no gutanga umusanzu mu Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, aho ashaka kubaka ishuri.  

Ntabwo uyu musore usanzwe aryamana n’abo bahuje ibits!ina asobanura neza icyo iri shuri rizaba ryigisha ndetse n’igihe ateganya gutangiza imirimo yo kuryubaka. 

Uyu musore kugeza ubu undi mushinga afite ni uwo kuba ‘Film producer’.  

Ncuti Gatwa avuga ko ari ibintu byamujemo ubwo yari ari mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Barbie’ yagaragayemo. Iyi filime Greta Gerwig niwe wabaye ‘Film-director’ wayo, mu gihe ‘Producer’ yari Margot Robbie. 

Ncuti yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye kuri Netflix mu 2019. Yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.  

Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye. 

Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa Bob Servant. Yakinnye mu yitwa Stonemouth na Horrible Histories:  

The Movie – Rotten Romans mbere yo kumenyekana ariko aza kubaka izina ubwo yagaragaraga mu yitwa Sex Education ica kuri Netflix. 

Nyuma yo gukina muri Sex Education yahatanye mu bihembo bitandukanye birimo MTV TV & Movie Awards, BAFTA Scotland n’ibindi. 

Aheruka kugaragara muri “Barbie” yongeye kumwongerera agaciro muri sinema ku Isi yose, yanatwaye ibihembo mu bihembo bitandukanye biheruka gutangwa. Yagaragaye muri filime ya BBC yitwa ‘Doctor Who’ ikaba ari imwe mu zongeye kumugira igihangange ku isi yose. 

Ubu Ncuti Gatwa agiye kugaragara mu gice cya kabiri cy’iyitwa “Masters of the Air’’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments