Mu gihe igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kikirimo gushengurwa n’urupfu rutunguranye rwa Lieutenant Général Sikatenda Shabani, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo, uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila Kabange, yahise atunga agatoki ubutegetsi buriho buyobowe na Félix Tshisekedi, abushinja uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare w’imyaka 83.
Lt Gen Sikatenda, wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yapfuye mu gitondo cyo ku wa 4 Kamena 2025, ari muri kasho aho yari afungiwe kuva mu Ugushyingo 2023, akekwaho ibyaha bitigeze bisobanurwa mu ruhame kandi atigeze agezwa imbere y’urukiko.
Joseph Kabila, uri mu burasirazuba bwa Congo aho akomeje kubarizwa, yavuze ko yashenguwe bikomeye n’uru rupfu, ati: “Mpaye icyubahiro urwibutso rw’uyu musirikare mukuru wari mu kiruhuko, umuvandimwe mu ngabo za Muzehe Laurent-Désiré Kabila, wambonye nkura, akamfata ukuboko.”
Yongeyeho ko Lt Gen Sikatenda ari umwe mu nzirakarengane nyinshi zahohotewe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, avuga ko “yatawe muri yombi, afungwa kuva mu Ugushyingo 2023, nta rubanza, kugeza ubwo apfuye azira gufatwa nabi.”
Yasoje agira ati: “Ni umwe mu nzirakarengane nyinshi zahowe kudahuza ibitekerezo n’ubutegetsi bw’igitugu.”
Sikatenda Shabani yari umwe mu basirikare b’ingirakamaro mu rugamba rwabohoye Congo mu myaka ya 1990. Yari umwe mu bagize umutwe wa AFDL (Alliance des Forces Démocratiques pour la Libération du Congo) wari uyobowe na Laurent-Désiré Kabila.
Muri urwo rugamba, yagize uruhare rukomeye mu mishyikirano yatumye AFDL ikomereza urugamba i Kinshasa nyuma yo kubura inzira muri Kalemie, aho bamwe mu barwanyi b’Ababembe bari barayifunze. Kuba Sikatenda yari Umubembe byabaye urufunguzo mu gufungura inzira ya politiki n’iya gisirikare.
Nyuma yo gufata ubutegetsi kwa Laurent Kabila mu 1997, Sikatenda yagizwe umuyobozi w’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza (DEMIAP), umwanya yabayeho kugeza mu 1998 ubwo hadukaga RCD-Goma.
Nyuma y’imyaka y’amage ya politiki, yongeye kugaruka mu buyobozi bw’ingabo, aba Umugaba Mukuru wazo kuva mu 2003 kugeza mu 2009, mu gihe cy’inzibacyuho na nyuma y’amatora ya mbere ya demokarasi yabaye mu 2006.
Urupfu rwa Gen Sikatenda rugaragaje icyuho gikomeye mu mikorere y’ubutabera muri RDC. Kuba umuntu w’inyangamugayo nk’uyu wari waraharaniye ubwigenge n’ubumwe bw’igihugu, ashobora gufungwa igihe kirenga umwaka ataburana, byongeye agapfira muri kasho, byazamuye impaka ndende mu gihugu hose no hanze yacyo.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba iperereza ryigenga, rivuye ku nzego za Leta, kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’uru rupfu no kurenganurwa kw’abafunzwe bataburana.
Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bukomeje kunengwa kubera gufunga abatavuga rumwe na bwo, urupfu rwa Lt Gen Sikatenda rwasize igihu ku isura y’ubutabera n’iy’umutekano w’abasivili n’abasirikare bari mu kiruhuko cy’izabukuru.